Kayonza: ADEPR irashyize yemera kwishyura rwiyemezamirimo yari yarariganyije

Nyuma y’ibiganiro no kuregwa mu nzego z’umutekano itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kabarondo mu Karere ka Kayonza ryemeye kwishyura rwiyemezamirimo ryariganyije.

Ibiganiro byahuje ubuyobozi bw’iryo torero n’abarikuriye ku rwego rw’akarere n’intara hamwe na Polisi hemejwe ko uwo rwiyemezamirimo azishyurwa amafaranga ye yari yarariganyijwe tariki 10 Mutarama 2016.

ADEPR Kabarondo yashyize yemera kwishyura rwiyemezamirimo wayubakiye ubwiherero nyuma yo gushaka kumuriganya.
ADEPR Kabarondo yashyize yemera kwishyura rwiyemezamirimo wayubakiye ubwiherero nyuma yo gushaka kumuriganya.

Twabitangarijwe na bamwe mu bitabiriye ibyo biganiro kuko ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga aho byaberaga umuyobozi wa ADEPR ku rwego rw’Akarere ka Kayonza, Kamari Silas, yahise amwirukana, avuga ko “ko atemerewe kuza ku butaka bw’itorero atabiherewe uburenganzira n’itorero”

Rwiyemezamirimo witwa Ruzindana Oswald yasabwe n’iryo torero kuryubakira ubwiherero nyuma y’ubundi yari amaze kubakira ADEPR ya Nyamugari, ADEPR ya Kabarondo irabushima bituma imuha akazi ko kubaka ubwiherero bumeze nk’ubwo yari yubatse mbere.

Ubu nibwo bwiherero rwiyemezamirimo wariganyijwe yubakiye ADEPR ya Kabarondo.
Ubu nibwo bwiherero rwiyemezamirimo wariganyijwe yubakiye ADEPR ya Kabarondo.

Uwo rwiyemezamirimo yatangiye kubaka ubwo bwo bwiherero tariki 24 Mata 2015, asabwa kubwuzuza mu gihe cy’amezi abiri.

Yari yumvikanye n’iryo torero ko rizamwishyura miriyoni 5 n’ibihumbi 100, ariko atangira akazi atarahabwa amasezerano yanditse bitewe n’uko ubuyobozi bw’itorero bwamubwiraga ko hari abagomba kuyasinyaho batarasinya.

Bitewe n’uko ADEPR ya Kabarondo ari yo yari yamwihamagariye ngo imuhe akazi imaze gushima ubundi bwiherero yari yubatse mbere, yakomeje kugendera ku cyizere yahabwaga n’abayobozi b’iryo torero bamubwiraga ko adakwiye kugira impungenge kuko amasezerano yari atarasinywa.

Ibaruwa igaragaza ko tariki 2 Nyakanga habayeho ihererekanya ry'ubwo bwiherero hagati ya ADEPR Kabarondo na GAGECO Ltd.
Ibaruwa igaragaza ko tariki 2 Nyakanga habayeho ihererekanya ry’ubwo bwiherero hagati ya ADEPR Kabarondo na GAGECO Ltd.

Ati “Nakomeje kugendera kuri icyo cyizere ndubaka kuko numvaga ibyo ari byo byose badashobora kunyambura.”

Kundindira ko kwishyura rwiyemezamirimo ngaba byaratewe na ruswa

Amafaranga yo kwishyura rwiyemezamirimo itorero ryagombaga kuyahabwa na Compassion International.

Ruzindana avuga ko mu gihe yubakaga umuyobozi w’umushinga wa Compassion muri iyo Paruwasi yamubwiye ko muri miliyoni eshanu azishyurwa agomba kumuhamo ebyiri arabyanga, ari na bwo yatangiraga gushyirwaho amananiza.

Yasabye ko yahabwa amasezerano yanditse ntiyayahabwa ndetse anandikira umushumba w’itorero rya Kabarondo tariki 03 Nyakanga 2015 asaba ko yahabwa ayo masezerano ariko banga kumusinyira ko babonye ibaruwa ye.

Mu gihe yari akiri kubaka yatangiye kumva amakuru y’uko hari undi muntu bishyuye amafaranga yagombaga guhabwa, abikurikiranye asanga koko amafaranga yagombaga kwishyurwa yarishyuwe uwitwa Iryishaka Darius uhagarariye kampani yitwa GAGECO Ltd. kandi atari we wubatse ubwo bwiherero.

Ubuyobozi bw’umushinga wa Compassion International muri iryo torero bwahise bumukorera amasezerano agaragaza ko ari we wubaka ubwo bwiherero, ndetse aza no kwishyurwa tariki 07 Nyakanga 2015.

Gusa 02 Nyakanga hari hakozwe inyandiko yo guhererekanya ubwo bwiherero hagati ya GAGECO Ltd na ADEPR ya Kabarondo, kandi icyo gihe bwari butaruzura kuko bimwe mu bikoresho byubatse ubwo bwiherero byaguzwe kuri iyo tariki, nk’uko bigaragara kuri kopi yayo Kigali Today ifitiye kopi, byongeye kuri iyo nyandiko nta muyobozi wa GAGECO Ltd wasinyeho.

Nzabangamba Viateur uyobora Akagari ka Cyabajwa iryo torero ribarizwamo na we yemeza ko uwo rwiyemezamirimo wishyuwe ayo mafaranga atigeze yubaka ubwo bwiherero, ndetse n’abaturage b’ako kagari bari bahawe akazi igihe bwubakwaga ngo babihamya.

Avuga ko ikibazo kikimara kuvuka Ruzindana yakigejeje mu buyobozi bw’akagari ngo bumufashe kugikurikirana, ariko uwo munyamabanga nshingabikorwa w’akagari agiye kuvugana n’umuyobozi w’umushinga wa Compassion muri iryo torero amubwira ko nta gihe afite cyo kuvugana na we

Nzabangamba ati “Nagiyeyo kureba umuyobozi w’umushinga wa Compassion kugira ngo menye ikibazo gihari, ngezeyo arambwira ngo genda nta mwanya mfite wo kuvugana na we. Mbona ko ansuzuguye ndagenda.”

Rwiyemezamirimo wubatse ubwo bwiherero avuga ko ubwo buriganya yashyizweho na ADEPR ya Kabarondo bwamushyize mu gihombo kuko kuva arangije kubwubaka tariki 12 Nyakanga 2015 yatangiye gusiragizwa, kandi amafaranga yakoresheje abwubaka yari inguzanyo ya banki.

Nta muyobozi wa ADEPR ya Kabarondo washatse gutanga amakuru kuri iki kibazo kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

imana ishimwe ko icyo cyibazo cya cyemutse.kayonza niwacu ndabizi ibyo bibazo bitangira.

erias yanditse ku itariki ya: 13-01-2016  →  Musubize

Ibitangaza makuru nabyo birya amafranga rimwe na rimwe yubusa nonese ko ndeba Ruzindana ameze nkuwabaregeye kuki ADEPR ntaho yigeze ivuga uko byagenze cq iyo company yahawe amasezerano kuki utasanga ariyo yubatse uwo akaba abeshya kuki kigali today itamushatse nawe ngo atange amakuru

Deo yanditse ku itariki ya: 19-12-2015  →  Musubize

KWANDIKA IBIHUHA.COM/ NI ICYAHA GIHANIRWA, ESE KO UTANDIKA UWO Ruzindana Oswald COMPANY AKORERA/AKORESHA???? BLABLABLABLA!

BLABLABLABLA yanditse ku itariki ya: 15-12-2015  →  Musubize

rwiyemezamirimo yararenganye bazongereho inyungu kandi izo ndyarya zabapastori zihane abachristo bo bararengana byose bipfira mubayobozi.Uwiteka abababarire.

Hakizimana sylivin yanditse ku itariki ya: 10-12-2015  →  Musubize

nonese ko ndeba amasezerano ari aya gageco ariko ADEPR Nayo ubanza abantu bayanga

alias yanditse ku itariki ya: 10-12-2015  →  Musubize

Rwose biragayitse , abarokore bu bashyize inda imbere ahokuhashyira imana babfunge kubera kwaka ruswa.

uwimana arine yanditse ku itariki ya: 10-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka