Imbuto bahawe mu gihembwe cy’ihinga gishize zarabahombeje

Abagize Koperative KOHUNYA yo mu Karere ka Rwamagana barataka igihombo batewe n’imbuto bahawe umwaka ushize bazihinga zikanga kumera.

Abagize iyi koperative bavuga ko bahawe imbuto ya soya n’ibigori bayihinga ubugira gatatu yanga kumera, nk’uko nitangazwa na Mukamutari Renata, umwe mu bagize iyi koperative.

Koperative KOHUNYA isanzwe ihinga ibigori na soya ariko mu gihembwe cy'ihinga gishize ngo yararumbije kubera zimwe mu buto zanze kumera.
Koperative KOHUNYA isanzwe ihinga ibigori na soya ariko mu gihembwe cy’ihinga gishize ngo yararumbije kubera zimwe mu buto zanze kumera.

Agira ati “Twarateye bwa mbere zanga kumera, dusubizamo ubwa kabiri ziranga kandi ubwo ni imbuto tuba twaguze amafaranga, dusubizamo ubwagatatu biranga.

Izaje kumera nazo zaje ari imbuto y’ubwoko bubi yangirika, iribwa n’ibyonnyi, ibora mbese ku buryo ubona ari imbuto ifite inenge kandi sitwe twenyine twahuye n’icyo kibazo.”

N’ubwo ikirere cyari cyabatengushye, Mukamutari na bagenzi be bagize KOHUNYA bavuga ko iyo mbuto bateye ikanga kumera na yo yabateje igihombo kibarirwa mu mamiriyoni.

Ati “Kuri soya twashoye miriyoni umunani dusarura ibihumbi 900, ibigori twari twashoye miriyoni 12 dusarura miriyoni enye, kandi ni amafaranga tuba dukoresha ya banki. Ibi byatewe n’iyo mbuto itari nziza n’ikirere kitabaye cyiza.”

Bifuza ko abatanga imbuto bajya batanga izajyanye n'ubutaka bw'aho zigiye guhingwa.
Bifuza ko abatanga imbuto bajya batanga izajyanye n’ubutaka bw’aho zigiye guhingwa.

Nkejuwimye Zaburoni avuga ko iki gihombo gishobora kuzagira ingaruka zikomeye kuri iyo koperative kuko amafaranga bakoresha ari inguzanyo ya banki.

Aba bahinzi ngo bakeka ko imbuto bahawe zitari zujuje ubuziranenge, cyangwa zikaba zitajyanye n’ubutaka bwa bo kuko ngo n’ubu batarasobanukirwa ukuntu bazihinze ubugira gatatu zanga kumera.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) mu ntara y’Uburasirazuba, Sendege Norbert, avuga ko nta mbuto ishobora kwemererwa gucuruzwa mu Rwanda itujuje ubuziranenge.

Avuga ko izicuruzwa zose ngo ziba zabanje kugenzurwa muri RAB kandi zigahabwa icyangombwa kizemerera gucuruzwa.

Ikibazo cy’imbuto yanze kumera cyabayeho ku bigori

Umukozi w’akarere ka Rwamagana ushinzwe ubuhinzi, Ukizuru Innocent, avuga ko ikibazo cy’imbuto yanze kumera cyabayeho ku bigori.

Umuyobozi wa RAB mu Burasirazuba avuga ko nta mbuto ishobora kwemererwa gucuruzwa mu Rwanda itujuje ubuziranenge kuko RAB ibanza kuzisuzuma.
Umuyobozi wa RAB mu Burasirazuba avuga ko nta mbuto ishobora kwemererwa gucuruzwa mu Rwanda itujuje ubuziranenge kuko RAB ibanza kuzisuzuma.

Avuga ko hari imbuto abahinzi bahawe n’ikigo cya SEEDCO cyemerewe na RAB gucuruza imbuto, ariko biza kugaragara ko iyo mbuto itameza neza n’abahinzi barayihinze ntiyamera.

Ati “Iyo kampani yaje gutanga imbuto zimwe ziza zangiritse izindi ugasanga ntizitoranyije neza zaragiye zivungagurikaho, noneho tuyihinze hamwe ntiyamera.

Ntabwo ari muri KOHUNYA gusa kuko no muri gereza ya Rwamagana barayihinze kuri hegitari zigera hafi ku 100 ntiyamera. Gusa ikibazo tumaze kukibona twahise dusaba RAB iyindi mbuto yo kuyisimbura.”

Ku kibazo cy’imbuto ya Soya abanyamuryango ba KOHUNYA bavuga ko na yo yabahombeje, Ukizuru avuga ko byo byatewe n’izuba.

Ati “Soya yo ntabwo ari ikibazo cyo kwanga kumera. Mu gihembwe cya kabiri cy’ihinga hakunze kubaho ikibazo cy’izuba kandi ubundi iyo uyihinze hagashira icyumweru imvura itaguye hari igihe zanga kumera kubera ko zigira amavuta menshi.”

Iyo abahinzi bahinze imbuto bahawe n’ikigo cyemewe na RAB ntimere bakagaragaza ikibazo hakiri kare ngo basabirwa indi mbuto muri RAB, nk’uko uyu mukozi ushinzwe ubuhinzi akomeza abivuga.

Avuga ko gereza ya Rwamagana ndetse na bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Muyumbu bagize ikibazo cy’iyo mbuto y’ibigori barakigaragaza bahita bahabwa indi, ku buryo ibigori bahinze byeze neza.

Uyu mukozi avuga ko nta muhinzi wo muri koperative KOHUNYA wigeze amugaragariza ikibazo cy’uko bahinze imbuto ikanga kumera kuko abandi bakigaragaje bahawe indi mbuto kandi bareza.

Gusa anavuga ko iyo Koperative ikunze kugira ikibazo cyo guhinga nyuma y’abandi na byo bikaba byayiteza igihombo kuko imyaka itahingiwe igihe kenshi itera neza.

Mu burasirazuba barasabwa guhinga imbuto zera vuba

Igihombo cya benshi mu bahinzi bo mu Burasirazuba kenshi ngo giterwa no kubura imvura nk’uko umuyobozi wa RAB muri iyo ntara abivuga. Mu mbuto RAB isigaye itanga ngo harimo izera vuba n’izitera vuba, zikagenda zirutana umusaruro bitewe n’igihe buri mbuto yerera.

Izera vuba ngo zitanga umusaruro muke ugereranyije n’izitera vuba, abahinzi bo mu Burasirazuba bakaba bagirwa inama yo guhinga izera vuba bitewe n’uko bakunze kugira imvura nkeya.

Sendege ati “Imbuto zifite ubushobozi burutanwaho gato. Hari iyatanga toni eshanu indi igatanga eshanu n’igice indi igatanga esheshatu, ariko izera vuba umusaruro wa zo ugabanukaho gato.

Mu Burasirazuba hari ibice bimwe bigira imvura nkeya twabagiriye inama yo guhinga imbuto zera vuba. Iyo imbuto yera vuba rero hari ikintu gito kigabanukaho ku musaruro.”

Bamwe mu bahinzi bo mu Burasirazuba ngo ntibarasobanukirwa impamvu bashishikarizwa guhinga imbuto year vuba, ngo hari n’abatsimbarara bagashaka kwanga imbuto bahitiwemo kandi ari zo ziba zijyanye n’aho batuye hashingiwe ku mihindagurikire y’ibihe byaho.

Umuyobozi wa RAB mu Burasirazuba avuga ko batangiye kubisobanurira abajyanama b’ubuhinzi kugira ngo na bo babisobanurire abahinzi hirya no hino mu midugudu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka