Congo-Nil: Bamwe mu baturage bemeza ko bahinduye imico yo gusesagura yabarangaga mu minsi mikuru
Abaturage batuye mu kagali ka Congo-Nil mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, batangaza ko bahinduye imyumvire yo gusesagura amafaranga mu minsi mikuru yabarangaga mu minsi yashize, aho wasangaga abantu bizihiza iminsi mikuru ku buryo budasanzwe.
Ibi babitangarije Kigali Today ubwo muri iyi minshi ku isi hose no mu Rwanda bari mu kwizihizai minsi mikuru. Bemeza ko basanga nta mpamvu yo gusesagura cyangwa ngo unmuntu ahindure imibereho yabagaho kubera Noheli cyangwa undi munsi mukuru uwo ariwo wose.

Habineza Faustin utuye muri aka gate akanahakorera ubucuruzi buzwi nka Tigo Cash na metuyu agira ati “Nk’umukirisitu nubahiriza umunsi wa Noheri ndetse n’indi minsi mikuru yose ariko ntiyatuma nsesagura cyangwa ngo mpindure gahunda nubahirizaga mbere kubera iyo minsi mikuru.”
Habineza kandi anakomeza avuga ko abantu basesagura kubera iminsi mikuru badakwiye gutwarwa nayo ahubwo ko bakagombye kuyitwaramo neza. Ibi babihuriraho n’abandi nka Patricie Uwamariya nawe wumva ko gusesagura mu minsi mikuru bidakwiye.

Ati “kwizihiza iminsi mikuru nibyo tugomba kuyizihiza ariko ntidukwiye gusesagura utwacu ahubwo dukwiye kuyizihiza dutekereza n’ejo hazaza.”
Muri santere ya Congo Nil kumunsi wa Noheri wasangaga abantu batakabirije uyu munsi kuko wabonaga wagira ngo ni umunsi usanzwe.

Nyamara aba baturage n’ubwo bavuga ibi ntibabura no kuvuga ko imibereho y’Abanyarwanda yanahindutse. Iyi nayo ngo ikaba ariindi mpamvu yatuma abantu badakoresha amafaranga menshi mu minsi mikuru.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
gusesagura si byiza kuko nyuma y’iminsi mikuru ubuzima burakomeza. twizihize noheri na bonane ariko kandi tunazirikana ubuzima nyuma yayo