Amajyepfo: Nyaruguru ni yo itaragira inyubako nyinshi zigezweho
Muri iki gice cya kane ari na cyo cya nyuma ku nkuru zerekana imiturire mu gihugu, turabagezaho ibijyanye n’intara y’Amajyepfo. Uretse akarere ka Nyaruguru gafite umujyi udakora ku muhanda wa kaburimbo, utundi turere tugize intara y’Amajyepfo tugaragara ko tugenda dutera imbere mu kugira inyubako zigezweho.
Gisagara
Akarere ka Gisagara kagizwe n’icyaro gusa, inyubako nke zijyanye n’igihe zikagaragaramo zose ni nshya nta myaka ibiri ziramara, nazo kandi zikagaragara mu dusantere tw’imirenge imwe n’imwe igize aka karere.
Isantere yubatsemo ibiro by’akarere mu murenge wa ndora n’isantere ya Save ahubatse kaminuza Gatolika y’u Rwanda niho hari kwiyongera cyane izi nyubako zijyanye n’igihe harimo amazu y’ubucuruzi, amacumbi n’andi akorerwamo ibikorwa binyuranye.





Huye
N’ubwo hari abakeka ko umujyi wa Huye utarimo amazu meza, baribeshya. Amenshi ari ahantu hatari hafi y’umuhanda munini wa kaburimbo nk’ahitwa ku Karubanda.
Rwagati mu mujyi, hafi y’umuhanda wa kaburimbo, ubu na ho hari amazu y’amagorofa yahuzuye nka hotel Ibis ndetse n’ikoreramo BNR, hamwe n’isoko ryubatswe na koperative Ingenzi ndetse n’andi maduka yubatswe n’uwitwa Semuhunga hamwe na Misago.





Kamonyi
Inyubako nyinshi zigezweho zigaragaye mu karere ka Kamonyi guhera mu myaka ine ishize, aho baboneye amashanyarazi mu mwaka wa 2010. Abantu benshi baje gutura mu gace ka Runda baturutse i Kigali.



Muhanga
Umujyi wa Muhanga uzwiho kugira amazu menshi asakajwe amategura ndetse n’amazu ashaje yubatswe mu bihe byo hambere mu kajagari. Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, akarere gashishikariza abubaka kubaka bajya ejuru ndetse hari n’abubaka amazu yo guturamo agezweho.





Nyamagabe
Mu mujyi w’akarere ka Nyamagabe nk’indi mijyi iciriritse myinshi yo mu gihugu, uhasanga inyubako nshya zigezweho zigaragaza ko abahatuye nabo batangiye gutera imbere.





Nyanza
Akarere ka Nyanza gafite umujyi ugaragaramo inyubako zigezweho zirimo amahoteli, iyo gukoreramo ndetse ubu hari inzu igezweho ituwemo n’abantu benshi (appartement). Uretse ayo mazu meza agaragara mu mujyi wa Nyanza mu nkengero zawo haracyagaragara inzu ziciriritse.







Nyaruguru
Akarere ka Nyaruguru kagizwe n’icyaro ntikaragaragaramo inyubako zigezweho nko mu tundi turere. Impamvu nyamukuru yaba ari imihanda idakoze kuko usanga abacuruzi bamaze kugira amikoro bimukira mu karere ka Huye.




Ruhango
Nta mazu ahambaye aratangira kubakwa mu mugi wa Ruhango. Kubera ko nta bikorwaremezo bihaba, abenshi batinya kuhubaka kuko baba batekereza ko bahashoye imari bahomba. Abenshi bahitamo kubaka i Muhanga n’i Kigali.





Icyegeranyo cyakozwe n’abanyamakuru ba Kigali Today mu ntara y’Amajyepfo
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mujyi mwise uwa Nyaruguru ni uwuhe ko ntawuzi? None se ko mbona atari Kibeho ntihabe na Ndago ubwo nihe?
Nyaruguru murayibeshyeye kabisa, please visit before writting
ariko uri kubona iterambere riri kugenda rigera ahantu hose kuburyo naho inyubako nziza zitari bwagere zigiye kuza ari nyinshi kandi biragaragara
iterambere ririhuta kandi ntiryaheranywe na za kigali hose twateye imbere bigaragara