Amajyepfo: Amikoro n’imyumvire biri mu bidindiza gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ku biga muri 9YBE na 12YBE

Ubukene no kuba bamwe mu babyeyi cyangwa abanyeshuri batarumva neza akamaro ka gahunda yo gufatira amafunguro ya saa sita ku ishuri ku bana biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 n’ubw’imyaka 12 (9YBE na 12YBE) ngo n’imbogamizi zikomeye zituma iyi gahunda itagenda neza.

Mu Karere ka Kamonyi ubwitabire ngo buhagaze ku kigero cya 98%, i Muhanga 54%, Nyanza 64%, Huye 60.3%, Nyamagabe 62% habariyemo n’ibigo byo mu mirenge ibiri bigaburirwa na PAM. Icyakora, muri Ruhango na Gisagara ho ngo nta mwana ubwirirwa n’ubwo ababyeyi badatanga imisanzu ikenewe bose.

Nubwo abenshi ari abashima gahunda ya School Feeding ngo kurira mu byumba bigiramo ngo bibangamiye isuku n'ubwisanzure bw'abanyeshuri.
Nubwo abenshi ari abashima gahunda ya School Feeding ngo kurira mu byumba bigiramo ngo bibangamiye isuku n’ubwisanzure bw’abanyeshuri.

Muri rusange, abayobozi b’ibigo ngo bareka ababyeyi bagatanga imisanzu ikenewe uko bagenda bayibona. Hari abayibura burundu ngo kubera ubukene no kuba bafite abana benshi, ku buryo ababyeyi ngo batabona ibyo guha umwana umwe kandi hari igihe n’abasigaye mu rugo baba barya rimwe ryonyine ku munsi.

Hari n’ababyeyi ariko badatanga imisanzu ikenewe ngo atari ukubera kuyibura, ahubwo kubera ko batumva akamaro k’uko abana babo bafatira amafunguro ku ishuri. Na none ariko, ngo hari abana ababyeyi baha amafaranga ntibayatange, bagahitamo kujya kwirira amandazi n’utundi tuntu batashye.

Ku mashuri, abana batekerwa ibiribwa biboneka mu turere batuyemo. Nk’abo mu mijyi usanga bagaburirwa umuceri, kawunga n’ibishyimbo birimo imboga. Abo mu cyaro bo bagaburirwa n’ibijumba ndetse n’imyumbati. Muri Nyamagabe na Gisagara ho hari n’abagaburira abanyeshuri impungure z’ibigori.

Abanyeshuri cyangwa ababyeyi b’abana babasha gufatira amafunguro ku ishuri bishimira iyi gahunda, kuko ngo bituma abataha kure bajyaga babwirirwa basigaye babasha kwiga badahunyiza kubera inzara. Iyi gahunda yanatumye abana babasha gutsinda ari benshi, ahandi ngo yagabanyije uburara.

Abatabasha gufatira amafunguro ku ishuri babwirirwa, atari ku bushake bwabo, bo usanga bameze nk’aho babyihanganira, kuko baba babona nta kundi babigenza.

Ariko na none ngo kwigira mu ishuri rihumuramo ibiryo wabwiriwe ntibyoroshye. Ibi ni ukubera ko ibigo hafi ya byose bitagira aho kurira, abanyeshuri barira mu mashuri.

Iyi gahunda yo kugaburira abana bo muri 9YBE ndetse no muri 12YBE igenda kandi igira umwihariko muri buri karere. Nko muri Gisagara na Huye, ababyeyi b’abahinzi badafite abana biga muri 9YBE na 12 YBE bagiye basabwa gutanga umusanzu ku byo bejeje kandi bakabitanga. Ibi ngo byunganira ibigo by’amashuri.

Kamonyi: Kugaburira abana ku ishuri bibafasha mu kunoza ireme ry’uburezi

Nubwo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ari umwe mu myanzuro y’umwiherero wa 11 w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye muri Werurwe 2014, Ikigo cya GS Gihara cyo mu Murenge wa Runda, cyo cyari kimaze imyaka 3 kigaburira abahiga.

Bamwe mu banyeshuri b'i Gihara mu Karere ka Kamonyi barya ku ishuri.
Bamwe mu banyeshuri b’i Gihara mu Karere ka Kamonyi barya ku ishuri.

Ibyo ngo byakozwe mu rwego rwo kongera ireme ry’uburezi kuko ngo byagaragaraga ko inzara ituma badatsinda neza. Ngo hari abana batorokaga amasomo saa sita ntibagaruke, abandi kubwirirwa bikabaviramo uburwayi bw’igifu.

Batangiye gahunda yo kubagaburira, umusaruro ngo warahindutse nk’uko bivugwa na Sylvain Mudahinyuka, Umuyobozi w’ikigo. Ngo imitsindire yarazamutse irenga 90%, kandi ngo uku kugabura byagabanyije ibibazo by’imyitwarire idahwitse yagaragaraga mu kigo, nko guta ishuri, gusama inda zitateguwe ku bakobwa, no gukererwa ku banyeshuri, ndetse n’abarimu badaturiye ikigo ubu bafatira amafunguro ku ishuri.

Ibikoresho bikenewe byose ntibiboneka

Uretse Ikigo cya Gihara n’ibindi bike bifite ibyumba byagenewe gufatiramo amafunguro, ibindi bigo abana barira mu mashuri bigiramo. Hari kandi n’ibigo bidafite amazi, kubona ayo gutekesha no gukora isuku y’ibikoresho bikagorana.

Ahi ni ku Kigo cya Gatizo mu Karere ka Kamonyi. Kubera kutagira aho bafatira amafunguro abana barira mu mashuri.
Ahi ni ku Kigo cya Gatizo mu Karere ka Kamonyi. Kubera kutagira aho bafatira amafunguro abana barira mu mashuri.

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Kamonyi, avuga ko mu kongera ibyumba by’amashuri, Leta izajya ifatanya n’ababyeyi bakubaka aho kurira. Kubagezaho amazi ngo na byo birateganyijwe kugira ngo guteza imbere ireme ry’uburezi bijyane no guteza imbere isuku.

Muhanga: Mu bigo bigaburira abana ibyera iwabo, gahunda ya school feeding igenda neza

Mu Rwunge rw’amashuri rwa Kibangu n’urwa Murehe byo mu Karere ka Muhanga, ababyeyi bazana ibyo kugaburira abana bakuye ku byo barya iwabo. Ibi bituma gahunda ya School feeding igenda neza ugereranyije n’aho abanyeshuri batanga amafaranga gusa.

Kurira mu byumba by'amashuri ngo na ho ni imbogamizi ku isuku no ku bwisanzure bw'abanyeshuri.
Kurira mu byumba by’amashuri ngo na ho ni imbogamizi ku isuku no ku bwisanzure bw’abanyeshuri.

Ibi bigo byombi biherereye mu misozi y’amabanga ya Ndiza, kure y’umujyi wa Muhanga. Kuhagera uvuye mu Mujyi wa Muhanga, ugenda ibirometero bisaga 60.

Abana babyigaho benshi bakomoka ku babyeyi b’abahinzi ku buryo usanga beza ibijumba, imyumbati, ibishyimbo n’imboga, ari na byo byatumye ubuyobozi bwumvikana n’ibigo by’amashuri ndetse n’ababyeyi kuzana ku byo bejeje aho kubaca amafaranga.

Mu gihembwe cya mbere, kuri G.S Kibangu abana 440 kuri 460 ngo babashije gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri. 20 basigaye ngo barabibuze burundu kubera ko iwabo barya ari uko baciye inshuro.

Umukozi wa GS Kibangu ushinzwe amasomo yabwiye Kigalitoday ko bakomeje gushishikariza n’abo baca inshuro kujya bigomwa bakagira icyo bagenera abo bana ku buryo na bo bafata amafunguro ku ishuri.

Kuri GS Murehe, abana 195 kuri 315 ni bo bafata amafunguro ku ishuri. Ababyeyi bajya ibihe byo kuzana ibyo kurya bemeranyijweho n’ubuyobozi, bikaba ngo bifasha cyane abana mu myigire.

Kuzana ibyo kurya ariko ntibishoboka hose mu Karere ka Muhanga, kuko usanga nk’ibigo biherereye mu mujyi, aho badahinga, bahahira abana, abenshi bahitamo gutaha iwabo kurya saa sita abandi bakabwirirwa.

Nko kuri GS Gitarama, mu bana 1005 bahiga, 280 ni bo gusa bafata amafunguro ya saa sita mu kigo. Impamvu y’ubu bwitabire buke ngo iterwa ahanini no kudaha agaciro iyi gahunda kuri bamwe mu babyeyi bafite ubushobozi ndetse n’abafite ubukene bukabije.

Ikigo cya GS Munyinya ni cyo gifite umubare mwishi w’abana bafata amafunguro ku ijanisha rya 90% naho GS Kibangu ikagira hejuru ya 80%

Ruhango: Nta munyeshuri ukirirwa ubusa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko kuva aho Minisiteri y’Uburezi yasabiye ibigo by’amashuri korohereza abanyeshuri mu mirire yabo yo ku manywa, ntibitsimbarare ku kwaka ababyeyi amafaranga yo kurira ku ishuri, ngo ingamba zafashwe zazanye impinduka : nta munyeshuri ukirirwa ubusa, ndetse ngo n’abari batangiye kureka kwiga ubu baragarutse.

Gatete Egide ushinzwe uburezi mu Karere ka Ruhango we avuga ko mu mpera za Gicurasi 2015 ari bwo bazamenya neza iko ikibazo cya school feeding gihagaze.
Gatete Egide ushinzwe uburezi mu Karere ka Ruhango we avuga ko mu mpera za Gicurasi 2015 ari bwo bazamenya neza iko ikibazo cya school feeding gihagaze.

Ingamba zafashwe ni uko abanyeshuri batabasha kubona imisanzu bemererwa kujya kurira mu rugo igihe batuye hafi, cyangwa kuza bitwaje impamba, abandi bajya gufata amafunguro bateguriwe n’ishuri bo bakarya ibyo bizaniye. Ibi byatumye nta munyeshuri usanga ari gukerakera igihe abandi bari kurya.

Iduhayumutoni Gloria yiga mu mwaka wa gatatu muri G.S. Byimana. Na we yizanira impamba kuko ngo ababyeyi be batabasha kumubonera umusanzu w’ibihumbi bitanu bya buri kwezi.

Avuga ko mbere y’uko babemerera kuzana impamba, iyo isaha yo kurya yageraga yajyaga gushaka aho yicara ategereje ko isaha yo gusubira mu ishuri igera. Ngo iyo yasubiraga mu ishuri yarasinziraga, ariko kuri ubu ngo nta kibazo agifite.

Na none ariko, imibare y’abafata amafunguro bateguriwe n’ikigo ni mito cyane. Nsanzamahoro Wenzsilas, Umuyobozi wa Groupe Scolaire ya Byimana, avuga ko ubu bafite abanyeshuri 393, ariko 70 ngo nibo bonyine bamaze kwishyura imisanzu ikenewe.

Muri G.S Mushubati iherereye mu Murenge wa Mwendo, ho bavuga ko abana bitabira kurya ibyateguwe n’ikigo ari nka 25 gusa mu bana 148.

Ku bijyanye n’ubwitabire muri gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri mu Karere ka Ruhango, Egide Gatete ushinzwe uburezi avuga ko batarakora ubugenzuzi ngo barebe uko iki kibazo gihagaze mu mashuri yose nyuma y’impinduka basabwe na Minisiteri y’Uburezi.

Icyakora ngo mu mpera za Gicurasi 2015 bazaba bamaze kubimenya kuko guhera tariki ya 31/03/2015, bohereje amabaruwa mu bigo by’amashuri kugira ngo babagezeho raporo y’uko bihagaze.

Huye: Abahinzi batanga ku musaruro wabo mu gufasha 9YBE na 12YBE

Bamaze kubona ko hari abana baturuka mu miryango ikennye cyane batabasha kubona amafaranga yatuma babasha gufatira amafunguro ya saa sita ku ishuri nk’abandi, mu Karere ka Huye basabye ababyeyi bafite umutima ufasha kujya batanga ku byo bejeje byunganira ibigo by’amashuri.

Ku Kigo cya Butare Catholique basukura amashuri iyo bamaze kuyariramo mbere yo gutangira amasomo ya nyuma ya saa sita.
Ku Kigo cya Butare Catholique basukura amashuri iyo bamaze kuyariramo mbere yo gutangira amasomo ya nyuma ya saa sita.

Ku mwero ushize w’ikungira (Saison A), imirenge yose hamwe yabashije gukusanya toni 14 n’ibiro 894 by’ibishyimbo, ibiro 45 by’ibigori n’ibiro 180 by’umuceri. Ibi byabonetse, imirenge yagiye ibigabanya ibigo by’amashuri bya 9YBE na 12YBE biri mu mbago zayo.

Jean Baptiste Irahoza ushinzwe uburezi mu Karere ka Huye avuga ko ibi biribwa byatumye hari aho umusanzu usabwa ababyeyi wagabanutse.

Ati “Nk’ahitwa i Gafumba ho mu Murenge wa Rusatira bari bavuye ku 5000 batangaga buri kwezi bagera ku 1600 mu gihembwe cya mbere. I Mugano ho ngo bavuye ku 3000 bagera ku 2000.”

Kubera igabanuka ry’imisanzu, i Gafumba ngo abana baryaga uko bakabaye mu gihembwe cya mbere, ariko kubera ibiribwa ikigo cyari cyahawe bigenda bigabanuka.

Ngo imisanzu yatangiye kongera kwiyongera, n’abana bamwe bahagarika kongera kurira ku ishuri. I Mugano ho na n’ubu abana baracyarya bose.

Pascal Nkundineza, Umuyobozi wa G.S. Nkubi, avuga ko inkunga y’ibiro 440 y’ibishyimbo bahawe yababashishije kugaburira abanyeshuri bose mu gihe cy’icyumweru kimwe, hanyuma inababashisha kuba ubu bagaburira abana 12 bizwi ko baturuka mu miryango ikennye cyane kandi nta misanzu batanga.

Mu gihe abandi barimo kurya abataratanga amafaranga bajya kuba bakina.
Mu gihe abandi barimo kurya abataratanga amafaranga bajya kuba bakina.

Ku banyeshuri 416 iki kigo gifite, 203 ni bo batanga imisanzu bakanarira ku ishuri, hamwe na ba 12 baturuka mu miryango ikennye cyane. Hari n’abandi 30 bazana impamba bakarira ku ishuri ndetse n’8 bataha. Abasigaye birirwa ubusa kuko ngo “n’ubwo baba batuye hafi, ikigo nticyabareka ngo batahe ku manywa uruhushya batarusabiwe n’ababyeyi.”

Ibi byo kutareka abana ngo bitahire uko bashatse batabisabiwe n’ababyeyi ni ko byifashe no kuri G.S Kinazi.

Ibigo bibiri ni byo bigaburira abana bose

Ikigo cya Regina Pacis giherereye ahitwa i Tumba ho mu Mujyi wa Butare, ndetse n’Urwunge rw’Amashuri rwa Mugano rwo mu Murenge wa Maraba ni byo bigaburira abana bose. Nyamara si bose baba batanze imisanzu isabwa.

Nk’uko bivugwa na Eric Ndayisaba uyobora iki kigo, ku bana 645 bagenewe gahunda ya School Feeding, 2 ni bo bonyine batishyura amafaranga na makeya kuko ari imfubyi zitagira umubyeyi n’umwe. Hari na 45 baturuka mu miryango ikennye cyane ikigo cyemerera gutanga ½ cy’ibihumbi 15 ubundi abanyeshuri basabwa kuriha ku gihembwe.

Elie Mbanzabugabo uyobora G.S. Mugano avuga bafite abana 221, ariko abagera kuri 60 b’impfubyi bo ntibabasha kubona amafaranga 2000 yose. Ngo bazana ayo babashije kubona, ubashije kubona ibyatsi by’inka ikigo gifite akabizana bakaza no guhinga mu mirima y’ishuri mu mpera z’icyumweru. Icyakora, aba bana ntibaza bonyine kuko bazana n’abandi.

Gutanga imisanzu kuri iki kigo rero ngo biritabirwa biturutse ku kuba abana ari bo bumvishijwe akamaro ko kurira ku ishuri saa sita, hanyuma na bo bakabyemeza ababyeyi babo.

Na none ariko, ikigo cyunganirwa n’uko hari ibiribwa byegeranywa n’umurenge, bivuye mu baturiye ikigo. Nko muri uyu mwaka, ngo ikigo cyahawe inkunga y’ibiro 640 by’ibishyinbo.

Gisagara: Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yagabanyije inda zitateguwe

Ababyeyi, abanyeshuri n’abarezi bo muri bimwe mu bigo bya 9YBE na 12YBE mu Karere ka Gisagara, bashima gahunda y’uko abana bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri. Ngo hari byinshi yahinduye ndetse ikaba yaranagabanyije umubare w’abana b’abakobwa batwaraga inda zitateguwe.

Gisagara bahamya ko kurira ku mashuri saa sita byagabanyije inda zidateganyijwe abana b'abakobwa bajyaga batwara.
Gisagara bahamya ko kurira ku mashuri saa sita byagabanyije inda zidateganyijwe abana b’abakobwa bajyaga batwara.

Eliezzel Kataraza, Perezida w’inama y’ababyeyi barerera muri G.S Kansi B, avuga ko mbere y’uko iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri itangira, muri iki kigo bigeze kugira abana b’abakobwa batwaraga inda bari hagati ya 3 na 5 mu mwaka, ariko ngo kuva aho iyi gahunda itangiriye nta n’umwe wahuye n’iki kibazo.

Ibi abihurizaho n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bitandukanye byo muri aka karere bavuga ko iyi gahunda yongereye umutekano w’abanyeshuri.

Alexis Bigira ushinzwe uburezi mu Karere ka Gisagara, na we avuga ko nubwo adafite imibare ifatika ku kijyajye n’abana batwaraga inda zitateguwe, ngo hari impinduka kuko ngo kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka ntaho barahura n’iki kibazo.

N’ubwo badatanga imisanzu bose, nta wutagaburirwa

Urwunge rw’Amashuri rwa Kibirizi rufite abana 293 bagaburirwa bose, ariko ngo kugeza ubu ababasha kwishyura amafaranga ibihumbi bitatu basabwa ku kwezi ni 150 bonyine. Urwunge rw’amashuri rwa Kansi B rufite abana 92 bagaburirwa bose ariko bose ntibarabasha gutanga umusanzu basabwa.

Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gikonko ho mu banyeshuri 300 bagomba kugaburirwa, igihembwe cya 2 cyatangiye hagaburirwa abana 70 ariko ubu ngo bose bamaze kujya bagaburirwa.

Aba banyeshuri bagaburirwa imvungure z’ibigori (abandi bita impungure), ibijumba, ibishyimbo, imboga nkeya rimwe na rimwe, ibirayi ndetse n’umuceri.

Icyakora, ngo kubera ko abazana imisanzu ari bakeya, kubasaranganya amafunguro bituma badahaga. Na none ariko, ngo abanyeshuri ntibagaburirwa ibivuye mu misanzu ya bamwe gusa.

Ngo banagaburirwa ibiribwa bigenda bitangwa na bamwe mu babyeyi badafite amafaranga y’imisanzu, ndetse n’ibindi biribwa (byiganjemo ibishyimbo) bitangwa n’ababyeyi baturiye ishuri cyangwa bafite abana biga mu mashuri abanza aba ari mu bigo bya 9YBE ndetse na 12YYBE.

Alexis Bigira ushinzwe uburezi mu Karere ka Gisagara avuga ko iyi gahunda yo kugaburira abana bose uko bakabaye, hirengagijwe ko hari ababyeyi batabasha kubona imisanzu, yatangiranye n’igihembwe cya kabiri. Ngo ni nyuma y’inama bakoranye n’abayobozi b’ibigo, bakiyemeza ko nta mwana uzongera kubwirirwa.

Igihembwe cya mbere cyo ngo cyari cyarangiye bitaragerwaho neza kuko mu bana 8752 bagombaga kugaburirwa, abagera ku 7725 ari bo bagaburirwaga gusa.

Gusa Bigira avuga ko ngo nta raporo z’iki gihembwe cya kabiri zirasohoka. Amakuru afite akaba ari uko nta kigo na kimwe kikigaburira abana bamwe ngo abandi basigare.

Nyaruguru: Kuri G.S. St Paul biririrwa igikoma

Ku Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Paul rwa Kibeho, abanyeshuri baho biririrwa igikoma. Ibi ngo biterwa n’uko ababyeyi bananiwe gutanga amafaranga yabasha gutunga abana, bagahitamo kujya batanga make atuma abana babasha kunywa igikoma gusa. Icyakora, si ko byifashe mu bindi bigo byo muri aka Karere.

Nyaruguru iyo bamwe bagiye kurya abandi ngo barataha bakajya kurira iwabo.
Nyaruguru iyo bamwe bagiye kurya abandi ngo barataha bakajya kurira iwabo.

Ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kabilizi mu Murenge wa Rusenge ho, ababyeyi biyemeje ko bazajya batanga amafaranga 2000, kugira ngo abana babashe kugaburirwa. Icyakora, hari abatayatanga, bityo abana babo ntibabashe gufata amafunguro nk’abandi.

Musabe Florence uyobora iri shuri avuga ko mu banyeshuri 333, abamaze kuyatanga ari 200 gusa. Ibi ngo bituma bamwe mu bana batarayatanga bajya kuzerera ku kibuga mu gihe bagenzi babo bari kurya, naho abatuye hafi y’ishuri bakajya kurya iwabo.

Umwe mu banyeshuri batatanze amafaraga yo kurya kuri iri shuri, agenda agana ku kibuga cy’imikino, nyamara abandi bajya gufata amafunguro yabwiye umunyamakuru wa Kigalitoday ati “Iyo abandi bagiye kurya twe twigira kuragira imbogo hariya ku kibuga”. Kuragira imbogo ni ukujya kwangara igihe abandi barimo gufata amafunguro.

Secumi Damien, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rugerero mu Murenge wa Kivu, avuga ko mu ishuri ayobora abanyeshuri babashije gutanga amafaranga yo kurya barenga gato 50%.

Icyakora, ngo abatarabashije kuyatanga bose si abakene, kuko ngo hari n’abanyeshuri bahabwa amafaranga ntibayatange, ahubwo ngo bakajya kuyagura amandazi mu gasantere kari hafi y’ishuri.

Nyamagabe: kuri Groupe Scolaire Murico ntibakirira ku ishuri

Nubwo mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2015 muri G.S. Murico bamwe mu banyeshuri bafatiraga ifunguro rya saa sita ku ishuri, ubu si ko bimeze. Ngo umubare mutoya w’abari bitabiriye iyi gahunda mu gihembwe cya kabiri watumye ubuyobozi bw’ikigo buhitamo kubireka.

Nyamagaba ngo abana babasha kwishyura bishimira iyi gahunda ya school feeding kuko ituma babasha kwiga neza.
Nyamagaba ngo abana babasha kwishyura bishimira iyi gahunda ya school feeding kuko ituma babasha kwiga neza.

Nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bw’iki kigo, ngo biyemeje guhagarika iyi gahunda kuko ku banyeshuri 350 bari bayigenewe, 12 bonyine ni bo bari batanze amafaranga. Bamwe mu batari bitabiriye ngo bahitagamo gutaha iwabo, abandi bakabwirirwa.

Uwitwa Marie Rose Uzakunda wiga kuri iki kigo, avuga ko uku guhagarika kurira ku ishuri bituma abataha kure batagaruka kwiga nyuma ya saa sita.

Yagize ati “Mbere twararyaga baza kubona abanyeshuri ntabwo bayatanga ari benshi [amafaranga y’imisanzu], baravuga ngo aho kwicwa n’inzara tujye kurya mu rugo. Ariko abataha kure baherayo ntibagaruke tukiga turi bake.”

Icyakora, abiga ku bigo bigabura kandi bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri bo bishimira iyi gahunda kuko ngo bituma biga neza. Esperance Uwantege wiga mu ishuri rya St Kizito Gikongoro ati “Nk’ubu iyo twariye saa sita bidufasha kwiga neza tudasinzira mu ishuri.”

Umuyobozi w’Ishuri St Kizito Gikongoro avuga ko ku banyeshuri 647 bafite, 254 ari bo bitabiriye kurira ku ishuri. Ngo imwe mu nzitizi ababyeyi bahura na yo, ituma batabasha gutangira abana babo amafaranga akenewe ngo barire ku ishuri, ni ubukene no kuba baba bafite abana benshi.

Ati “Usanga umubyeyi afite hano abana batatu bane, kubatangira amafaranga bikamugora. Hari nk’udusaba ko yatangira uri mu mwaka usoza ugasanga abandi ntabatangiye.”

Zimwe mu ngamba ibigo byafashe ni ugukora imishinga yo korora amatungo magufi, abana bakajya borozanya, bakagurisha bakabona ay’ifunguro.

Kugeza ubu mu Karere ka Nyamagabe, mu bigo 38 by‘uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 higa abana ibihumbi 11 magana cyenda na 71, ariko ababasha kurya ku ishuri ni ihumbi birindwi magana ane na 45, bihwanye ngo na 62%. Muri aba ariko habariyemo n’abo mu mirenge ya Cyanika na Kibilizi bishyurirwa na PAM.

Nyanza : abana bo mu mujyi bahitamo gutaha aho kurira ku ishuri

Nk’uko bivugwa na Edouard Mushimiyama ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyanza, abana bafatira amafunguro ya saa sita ku ishuri ni 64%.

Ubukene n’imyumvire yo hasi y’ababyeyi ngo ni byo bituma abana batitabira uko bakabaye. Ishuri riri inyuma y’ayandi n’ubwitabire bwa 26% ni G.S Hanika riri mu Murenge wa Busasamana, ari wo Murenge Umujyi wa Nyanza uherereyemo. Abana bahiga abenshi bazana impamba cyangwa bagataha saa sita.

Ishuri rifite abana benshi barira ku ishuri ni G.S Kayanza yo mu Murenge wa Muyira, aho abana bose bahiga uko ari 207 barira ku ishuri saa sita. Iri shuri riherereye kure y’umujyi wa Nyanza.

Icyegeranyo cyakozwe n’abanyamakuru ba Kigali Today mu Ntara y’Amajyepfo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iyi gahunda ni ishingiro ry’imyigire myiza. Umunyarda yavuze ko ikirima ari ikiri mu nda, dukomeze tuyishyigikire hanatekerezwa ku bana bo mu miryango iri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. bityo ireme ry’uburezi tuzarigeraho byihuse.

MUKANDORI REGINE yanditse ku itariki ya: 13-05-2015  →  Musubize

gahunda yokurya kwishuri ninziza ariko reta nayo yakita kubakene nabo bakabona ifunguro ryasasita. kuko iyo urimo urya mugenziwawe yicaye hanze nawe birakubangamira pe

nzakamarwaniki yanditse ku itariki ya: 13-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka