Amajyaruguru: Ibyakozwe n’umuganda wa Nzeri 2015 bihagaze bite?
Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2015, abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru kimwe n’ahandi mu gihugu bazajya mu muganda rusange usoza ukwezi, ariko se ibyo bakoze bisoza Nzeri 2015 ubu bihagaze bite?
Amwe mu mafoto y’aho Kigali Today yashoboye gusura mu hakorewe umuganda w’ukwezi gushize
Rulindo
Mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo bakoze umuganda wo gutunganya inzira igana kuri Guest House no gucukuru ibyobo bifata amazi ayiturukamo akangiriza abaturage.


Burera
Umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri 2015 wubakiye umugore utishyoboye witwa Nyiraruvugo Jacqueline. Ibikorwa bagomba kumukorera ariko byakozwe igice. Ese bazasubirayo muri uku kwezi?



Gicumbi
Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba ho bibanze ku bikorwa by’isuku no kurwanya isuri.



Gakenke
Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Nemba ho umuganda usoza Nzeri 2015 wibanze ki bikorwa byo kubaka amashuri ya 12YBE.



Abanyamakuru ba Kigali Today mu Ntara y’Amajyaruguru
Rulindo: Solange Mukashyaka
Burera: Norbert Niyizurugero
Gicumbi: Ernestine Musanabera
Gakenke: Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|