Afurika y’Iburasirazuba ikomeje kongera intwaro

Ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya, Burundi, Tanzania, DRC, Somalia na Sudani y’Epfo bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bikomeje kongera Ingengo y’Imari ikoreshwa mu gisirikare by’umwihariko mu gutumiza intwaro mu mahanga, bifatwa nk’ibiteje impungenge ku mutekano mu Karere.

Muri rusange, ubwiyongere bw’ingengo y’Imari mu rwego rw’umutekano mu bihugu byo muri EAC, bushingiye ahanini ku ngamba bifata bitewe n’ihungabana ry’umutekano mu Karere, iterabwoba ndetse no kubungabunga umutekano ku mipaka.

Imibare igaragaza ko Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, Ingengo y’Imari yikubye kabiri, aho amafaranga yagenewe inzego z’umutekano, yiyongereyeho 109.7% mu myaka 13.

Muri 2010-2011, Akarere ka EAC kakoresheje miliyari 2.422 z’amadolari y’Amerika, aza kwiyongera agera kuri miliyari 5.078 z’amadolari mu 2023. Ni ubwiyongere bungana na miliyari 2.66 z’amadolari yakoreshejwe n’Akarere mu gisirikare hagati ya 2010 na 2023.

Raporo iheruka gutangwa n’Ikigo Mpuzamahanga cy’ubushakashatsi bugamije amahoro cya Stockholm (SIPRI) igaragaza ko amafaranga yashyizwe mu by’umutekano mu bihugu bya EAC yiyongereye ku buryo bugaragara mu myaka ine ishize, aho ibihugu bimwe na bimwe byashyize imbere kongera Ingengo y’Imari mu gisirikare mu gihe amakimbirane akomeje kwiyongera mu Karere.

Iyi raporo ya SIPRI, ya 2021-2023 igaragaza ko ibihugu bya Kenya, Uganda, Tanzania, u Rwanda, na Sudani y’Epfo byongereye amafaranga ashyirwa mu gisirikare.

U Rwanda ruzwiho kugira Ingabo z’umwuga, ikinyabupfura ndetse n’ubuhanga buhanitse, n’ubwo rwongereye Ingengo y’Imari, ntabwo iri ku rwego ruhanitse kuko mu 2021, rwakoresheje miliyoni 167.8 z’amadolari mu gihe mu 2023 yiyongereye agera kuri miliyoni 178,6.

Ugereranyije kandi umusaruro mbumbe w’u Rwanda n’ibihugu birimo Kenya na Uganda, amafaranga yakoreshejwe mu gisirikare angana na 1.51% by’umusaruro mbumbe mu 2021, mu gihe yagabanutseho gato mu 2023 agera kuri 1.27%.

SIPRI igaragaza ko Kenya aricyo Gihugu cyakoresheje amafaranga menshi mu Karere, aho cyatanze agera kuri miliyari 1.19 z’amadolari mu 2022, ariko aya mafaranga yaje kugabanukaho gato agera kuri miliyoni 999.5 z’amadolari muri 2023.

Uganda nayo yakoresheje amafaranga menshi, aho mu 2021 yashoye angana na miliyari 1.07 z’amadolari mu gihe mu 2023 Ingengo y’Imari y’imari yahindutse, ikagera kuri miliyoni 976.7 z’amadolari.

Sudani y’Epfo, bitewe n’ihungabana ry’umutekano imbere mu gihugu, ni kimwe mu bihugu cyakoresheje amafaranga menshi mu buryo budasanzwe, aho mu 2021 Ingengo y’Imari yavuye kuri miliyoni 213.2 z’amadolari igera kuri miliyari 1.07 mu 2023, ni ubwiyongere burenga inshuro eshanu.

Sudani y’Epfo ni nacyo Gihugu kugeza ubu kiyoboye Akarere mu gukoresha Ingengo y’Imari nini ugereranyije n’umusaruro mbumbe (GDP), aho ingengo y’imari yazamutse ikava kuri 2,63% mu 2021 ikagera kuri 6.26% mu 2023.

Amakimbirane ndetse n’ihungabana ry’umutekano bimaze igihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) byagize ingaruka mbi ku bihugu by’abaturanyi by’u Rwanda na Uganda.

Ibikorwa byo guhungabanya umutekano bikorwa n’umutwe wa FDLR (Force Démocratiques de Libération du Rwanda) byatumye u Rwanda rukomeza kuba maso mu kurinda umutekano warwo, ndetse intambara iherutse kubera mu Mujyi wa Goma, aho Ingabo za FARDC n’ihuriro rinini ry’imitwe bafatanyije zagabye igitero kuri M23, birushaho gushimangira ibibazo by’umutekano muke mu Karere.

Imbaraga u Rwanda rushyira mu bikorwa bya gisirikare byo kurinda umutekano warwo n’Abanyarwanda zagaragaye cyane mu gihe cy’amakimbirane yabereye mu Mujyi wa Goma, ubwo ingamba z’ubwirinzi zashyizweho zo kurinda ikirere zaburijemo ibisasu bya rutura byaraswaga bivuye muri DRC.

Ni ibisasu byarashwe ku ya 27 Mutarama 2024,ku butaka bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, ariko ku bw’amahirwe sisitemu ya gisirikare yo kurinda ikirere yahagaritse umubare munini w’ibisasu byaraswaga mu Rwanda ndetse iyo ubu buryo buhambaye bw’ubwirinzi butabaho, ntakabuza ko ibihugu byombi byari kujya mu ntambara mu buryo butaziguye.

Ibisasu byaburjwemo, bigaragara ko byari guhitana umubare munini w’abaturage babarirwa mu magana cyangwa mu bihumbi, bigakururira u Rwanda kujya mu ntambara na DRC.

Ubuyobozi burangajwenimbere na Perezida Paul Kagame bwashimangiye kuva kera Politiki yo gukumira ibikorwa bya gisirikare bishobora kugira ingaruka ku mutekano w’u Rwanda ndetse ibyabaye ku ya 27 Mutarama byemeje bidasubirwaho iyo Politiki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka