Abanyarwenya bibumbiye mu itsinda ‘Daymakers’ bavuga ko ibyo gukora umwuga wo gusetsa bisaba kubyihugura no kwimenyereza kubikora nk’akazi, kabone n’ubwo hari abantu usanga bazi gutera igiparu abantu bagaseka cyane ariko bakaba badashobora kubikora nk’umwuka kuko batihuguye.
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram mu cyo bise #10yearchallenge, abantu batandukanye biganjemo abafite amazina azwi mu Rwanda mu myidagaduro bakomeje kugaragaza uko bameze ubu, n’uko bari bameze mu myaka icumi ishize. Icyo aya mafoto ahuriyeho ni impinduka zigaragara ku mubiri. Aba ni bamwe muri bo:
Mu mujyi wa Kigali hagiye kubera igitaramo cyo gusetsa n’urwenya, abanyarwenya bemeza ko bagiye guha umwaka mushya muhire na Noheri abanyarwanda.
Umuryango w’umunyarwenya Emmanuel Mugisha uzwi nka “Clapton Kibonke” wibarutse imfura ye nyuma y’amezi abiri gusa ashyingiranywe n’umugore we.
Mu gihe yitegura igitaramo gikomeye kuri uyu wa 28 Nyakanga 2018 azakorana n’Icyamamare Yvonne Chaka Chaka, yakoze akantu kavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Umunyarwenya Mugisha Clapton uzwi nka Kibonke n’itsinda ry’abafana be bazwi nk’Abanyagasani batoye Nyampinga (Miss) uzajya abavuganira mu bikorwa by’urukundo bakora akazajya anabahagararira aho biri ngombwa.
Mu mwaka wa 2016, bamwe mu baturage bo mu duce dutandukanye tw’igihugu biganjemo urubyiruko, bakunze kurangwa n’imvugo z’umwihariko ndetse n’izindi zitangaje bakuraga ahandi, bakazikoresha mu mvugo yabo ya buri munsi.
Umuhanzi Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko atangaza ko atazasubira gushyingura no mu rusengero kuko iyo agiyeyo arangaza abantu.
Nubwo umunsi ubanziriza igitaramo cye atiyumvagamo ko ameze neza bitewe n’ibyo yari amaze kubona no kumva ku Rwibutso rwa Genocide rwa Gisozi ku wa gatandatu, kabuhariwe mu gusetsa abantu umugandekazi, Anne Kanssiime, ntibyamubujije gushimishije imbaga y’abari baje kwihera ijisho no kumva aho atembagaza abantu n’urwenya kuri (…)
Igitaramo umunyarwenya w’umugandekazi Kansiime Anne azakorera mu Rwanda tariki ya 6 Kamena 2015 cyateguwe na Decent Entertainment, ariko ngo nta muhanzi wayo n’umwe uzakigaragaramo aririmba.
Umunyarwenya Nkusi Arthur nyuma yo kugaruka mu Rwanda asezerewe mu marushanwa ya Big Brother Afurika, yatangaje ko ibanga ryo kugira ngo Frankie Joe azabashe gukomeza ari uko yatorwa n’abantu bari mu bihugu bitandukanye kuko ngo gutorwa n’abanyarwanda gusa nta mahirwe menshi bizamuha kabone n’ubwo bamutora ari bose.
Urubyiruko rwo mu karere ka Musanze rwumvise ubuhanga bwa Paul Jacques usubiramo amajwi y’inyamaswa zitandukanye rusanga ari impano idasanzwe ikwiye gutezwa imbere cyane cyane mu rubyiruko narwo rukaba rwayigishwa kugira ngo itazazima.
Kayibanda umaze kumenyekana cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba kubera gukina publicites “kwamamaza” cyane cyane muri Uganda n’u Rwanda, ni umugabo w’imyaka 45 arubatse afite umugore umwe n’abana 12 kugeza ubu abarizwa ahitwa Nasana muri Uganda. Avuga ko kugeza ubu atazi neza inkomoko ye ndetse ngo nta n’umuntu wo (…)
Abanyarwenya (comedians) baje baturutse Uganda na Kenya kwitabira igitaramo cya Kings of Comedy gitegurwa na MTN barashishikariza Abanyarwanda gushyigikir¬¬¬¬a abanyarwenya bo mu Rwanda bakitabura ibitaramo baba bateguye, kubatera inkunga, ndetse no kutabagereranya n’abandi banyarwenya bo mu bindi bihugu.
Hamaze iminsi havugwa ko Kayitankole Ndjoli uzwi ku izina rya Kanyombya azerekeza mu Bubiligi kwerekana ibihangano bye birimo filime na byendagusetsa ariko we avuga ko bitaremezwa.