Video: Abo muri Bigomba Guhinduka bisobanuye ku rwenya bakoze ku ndirimbo isa n’irimo urukozasoni

Abasore babiri Etienne 5K na Japhet bagize itsinda rya Bigomba Guhinduka, bamaze iminsi batunganya urwenya rushyashya rumeze nk’ikiganiro cya Televiziyo bise “Showbiz Live” aho bagaragaza byinshi ku mikorere y’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda, bakaba baherutse kuvuga ku ndirimbo “Ntiza” Mr Kagame aherutse gukorana na Bruce Melody.

Indirimbo bise “Ntiza” ni imwe muzavuzweho cyane ahanini kubera amagambo arimo aho umuhungu aba asaba umukobwa ko bakorana imibonano mpuzabitsina ariko akoresheje amagambo ajimije.

Indirimbo yasohotse hashize igihe gito aba basore bagize itsinda rya Bigomba Guhinduka batangije urwenya bise “Showbiz Live” aho bagaruka ku myitwarire y’abahanzi, bakanavuga ku ndirimbo zabo mu buryo busekeje.

Mu gutegura iki kiganiro, Japhet usanzwe akora itangazamakuru yagaragaye nk’umunyamakuru n’ubundi, yakira Etienne 5K wari wihinduye umuhanzi mu izina rya Mr Kagame, mu buryo busekeje cyane bakora ikiganiro kirimo urugendo Mr Kagame yaba yarakoze kugirango iyi ndirimbo isohoke.

Ubwo bari batumiwe muri Studio za KT Radio mu kiganiro Boda to Boda, basobanuye ko ari uburyo bushya barimo bakoresha bagaragaza imvune abahanzi bahura na zo, bakanagaragaza ukuntu ibihangano byakirwa iyo bigeze hanze.

Uretse iki kiganiro gishya batangiye gica kuri YouTube, banatangije urundi rwenya rugenewe abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, aho bahisemo kubakorera ikiganiro cyihariye ku buzima babayemo muri iki gihe amashuri yabaye afunze kubera Covid-19, iki kiganiro cyo kikazarangira mu kwezi kwa Cyenda.

Reba ikiganiro cy’aba banyarwenya ubwo bari kuri KT Radio:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka