Umunyarwenya Prince yambitse impeta umukunzi we Iliza Gisa Christelle
Yanditswe na
Kamanzi Natasha
Nshizirungu Prince ukoresha izina ’Uzagendere kuri Moto’ ku mbuga nkoranyambaga ze, yambitse impeta umukunzi we Iliza Gisa Christelle, bamaranye imyaka 9 bakundana.
Buri wa kabiri haba umugoroba w’urwenya utegurwa n’itsinda rya Comedy Knights, ari naryo Prince abarizwamo. Umugoroba wo ku wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, nibwo Prince yateye ivi agasaba Iliza ko yamubera umugore, undi na we aramwemerera.
Iyi nkuru y’ibyishimo yakiranywe akanyamuneza ku rubuga rwa X, aho uyu munyarwenya afite abamukurikira bagera ku 61,700. Abarimo Dj Pius bashyizeho ubutumwa babifuriza ishya n’ihirwe.
Nshizirungu Prince asanzwe ari umunyamakuru kuri radio Power FM, akaba umunyarwenya umaze imyaka 7 abikora kinyamwuga, mu itsinda rya Nomedy Knights.
Ohereza igitekerezo
|