The Cat wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yababajwe no kwitwa Injajwa
Umwe mu bantu bamamaye ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Instagram uzwi nka Thecat cyangwa se Ipusi ku mbuga nkoranyambaga, yatunguwe no gusanga urubuga rwa Google rusobanura Injajwa mu cyongereza rukayita The Cat.
Abamenyereye gukoresha mudasobwa bazi ko ushobora kumenya igisobanuro cy’ijambo riri mu rundi rurimi ukoresheje ibyo bita Google Translation, Ikinyarwanda na cyo kikaba kiri mu ndimi zifite ibisobanuro kuri Google.
Uyu mugabo bakunze kuvuga ko avuga cyane yatunguwe no kubona izina Injajwa risobanura The Cat, ari ryo zina yiyise ku mbuga nkoranyambaga.
Bamwe mu bafana be babiteyemo urwenya ndetse bamwe bakavuga ko Google ibyo yenda kuvuga ari byo.
Umwe yagize ati “yubahwe google ifite impano yo kwerekwa no kurondora...”
Undi yagize ati “Ni byo mvuye kubyirebera kabisa barakumenye icyamamare The Cat”.
Uyu mugabo udakunda kugaragaza isura azwi cyane mu kuvuga amakuru y’ibyamamare byo mu Rwanda ndetse agakunda no kumenya amakuru aba ahishe, bikaba bivugwa ko ataba mu Rwanda.
Inkuru bijyanye:
Thecatvevo250 nta gahunda afite yo kwerekana isura ye ku mugaragaro
Ohereza igitekerezo
|
Google translate ntiri fiable 100%. Ariko kandi, wowe wiyise Ingabo ufite ikinyabupfura kigerwa ku mashyi! Umbabarire kubikubwirira hano.
Hahiye koko 🌋!!!
The cat ni injajwa byo ariko yahinduye byinshi kuri iriya mihanda ya IG na Youtube!
Cyakora mbona umuswera atangiye gusasa, ntabwo agitwika cg ninjye wagabanyije time kuri ariya manjwe ye 🤷♂️🤷♂️
Jya witondera imvugo n’inyandiko ukoresha mu ruhame please. Amagambo atameshe ujye uyagumana mu mutwe wawe