Papa Sava yakoze ‘Icyivugo cy’Indaya’ nyina amutegeka kugisiba

Umunyarwenya, umukinyi w’amakinamico na filime ndetse akaba n’umuririmbyi, Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava, avuga ko yakoze umuvugo yise Icyivugo cy’Indaya, ku bwe akumva ni mwiza ndetse n’abantu bamwe barawukunda abandi barawanga aho wari kuri You Tube, nyina na we aba mu bo utashimishije amutegeka kuwukuraho birakorwa.

Niyitegeka Gratien, Papa Sava
Niyitegeka Gratien, Papa Sava

Papa Sava, ufite amazina nk’ay’indyankwi bitewe n’ibyo yamenyekaniyemo, avuga ko igihangano akoze abantu bakacyanga, kuri we aba yumva ari cyo gikomeye, akabivuga abihereye kuri uwo muvugo, nk’uko yabigarutseho mu kiganiro Burakeye cya KT Radio, kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mutarama 2026.

Yagize ati “Abantu bashobora kuza bakikundira igihangano runaka uko babyumva. Kimwe mu bihangano byanjye abantu benshi bakunze abandi baracyanga ndetse baranakinyangira, ni icyitwa ‘Icyivugo cy’Indaya’. Gusa jyewe igihangano nakoze abantu bakacyanga mbese bakumva kitanavugwa, mba numva ari cyo gikomeye kuko kiba gifite umwihariko”.

Yungamo ati “Icyo gihangano cyarakomeye, ariko kubera ko mama ari umurokore ndetse akaba n’Umudiyakoni, yansabye kugikura ku mbuga nkoranyambaga. Mbese umukecuru yumvise uwo muvugo ati uransebya mu bakirisitu. Icyakora nyuma amaze kwitaba Imana narakigaruye, ubu kirahari ushaka kucyumva arakibona”.

Muri iki gihangano, Papa Sava aba avuga ubuzima indaya bamwe basigaye bita Indangamirwa babayemo, uko bakira ababagana, uko babashimisha kugira ngo bazagaruke, ndetse nuko babuhura kugira ngo badatindana bityo babone uko bakira abandi, cyane ko bo baba bishakira kugwiza amafaranga. Aha hari aho agira ati “Nubona ngusekera si urukundo, ningutaka si uko naryohewe, ahubwo nkeneye undi ushobora kuza anakuruta…”

Uretse uwo muvugo abantu bamwe bakunze abandi bakawanga, hari undi na wo byagendekeye nk’uko, uwo Papa Sava yise ‘Imana mu Rubanza’, hakaba hari aho agira ati “…jyewe mbwa y’ahandi nguhangare mu rukiko, aho ubazwa ijambo usubize nta yandi mananiza. Ifate neza mu rukiko, utazana iterabwoba. Imanza si wowe wazitangije, Adamu na Eva ukabakatira burundu ngo bave muri iyi ngobyi…”

Niyitegeka Gratien, Papa Sava, Seburikoko, Sekaganda, Mvumbuko, Superi n’andi mazina, ayo yose ni ay’umuntu umwe, bitewe n’ibihangano yagiye akora cyangwa amakinamico na filime yakinnyemo, buri muntu akamwita uko ashaka, kandi na we yivugira ko ntacyo bimutwaye.

Uyu mugabo wihebeye ubuhanzi butandukanye, dore ko ari n’umuririmbyi, ubundi muri kaminuza yize kwigisha, ni umwarimu, gusa avuga ko iby’ubuhanzi yabitangiye mu 1995 yiga mu mashuri abanza, aho yahereye ku mivugo, ajya no mu marushanwa aratsinda, abikomeza uko.

Ageze mu mashuri yisumbuye aho yigaga kuri ESI Rutongo, yatangiye ibyo gusetsa cyangwa urwenya (comedy), biramuhira kuko byakunzwe cyane.

Nyuma ngo yagiye kwiga i Rilima mu Bugesera, aha ngo ni ho yatangiriye gukina amakinamico, ariko aniga gukina ari wenyine kandi birakundwa cyane. Nyuma yaho ngo yanize gucuranga Gitari.

Ageze muri kaminuza, aho yize mu yahoze yitwa KIE yigishaga ubwarimu, Papa Sava yatangiye kuririmba mu itorero ry’iyo kaminuza, Inganji za KIE, ariko akomeza n’ibindi byose yari azi byo mu buhanzi bwe, ku buryo yanahembwe nk’umukinnyi mwiza w’ikinamico, bituma abona amahirwe yo gukorera ingendoshuri mu bihugu by’amahanga.

Kuri ubu Niyitegeka afite indirimbo zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, zisanga ibindi bihangano bye bisanzwe, akaba akurikirwa n’abantu benshi, aho nko kuri You Tube ye afite ‘subscribers’ ibihumbi 982.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka