Nta Seka Live n’imwe iranyinjiriza amafaranga - Nkusi Arthur

Mu kiganiro umunyarwenya Nkusi Arthur utegura igitaramo ngaruka kwezi Seka Live yagiranye na KT Radio, yavuze ko nta mafaranga icyo gitaramo kiratangira kumwinjiriza.

Kuri ubu abanyarwenya batandukanye batangiye gukorana na Nkusi Arthur kuri murandasi, mu buryo bwo kugira ngo badahagarika gukora mu bihe bya Covid-19 ibitaramo byahagaritswe.

Mu kiganiro na KT Radio, Nkusi Arthur yavuze ko bagitangira gukora ikibazo bagize ari amajwi, aho yagize ati “dutangira gukora abantu barebye uburyo twakoze bavuze ko ikibazo kirimo ari amajwi, naho ibindi nta kibazo”.

Ikindi kibazo yavuze harimo kuba nta mafaranga ahari yo guhemba abanyarwenya baza gukora, ati “muri iki gihe turi gukora ntabwo turi kwinjiza kuko nta muntu uba waje kandi nta n’umuterankunga, bitandukanye n’ibihe bya mbere ya covid-19, rero nta mafaranga aba ahari yo kwishyura abanyarwenya”.

Abanyarwenya kuba bakorera imbere ya camera bigaca kuri murandasi no kuri televiziyo ya KC2, ni bwo buryo Arthur ari gukora hamwe n’abandi banyarwenya.

Yavuze ko yizeye ko batazahagarara nibura mu gihe cy’amezi atandatu, kandi akazabona inkunga muri icyo gihe. Ati “ubu twatangiye gukora bidasanzwe kubera icyorezo, ariko nibura mu mezi atandatu ari mbere ntabwo tuzahagarara, muri icyo gihe abaterankunga baba baza, na Leta ishobora kudufasha”.

Seka Live, igitaramo cy’urwenya Nkusi Arthur yatangiye gutegura muri 2017 kikaza kuba ngaruka kwezi uhereye muri 2019, gihuza abanyarwenya batandukanye bo mu Rwanda ndetse no hanze, harimo nka Eric Omondi wo muri Kenya, Kigingi w’i Burundi, Salvador wa Uganda na The Basket Mouth wo muri Nigeria.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka