Impamvu Ben Nganji yahuzwe umupira w’amaguru ndetse agasezera ku kurwana

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi w’umunyarwenya Bisangwa Nganji Benjamin uzwi nka Ben Nganji yatangaje ko yahuzwe umupira w’amaguru bitewe n’uko yawusebeyemo ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye.

Kuva ubwo ngo yanze umupira w’amaguru kugeza ubu akaba atajya agira umutima wo kuwureba n’ubwo akunda Rayon sports amenya ko yatsinze ariko ntashobora kureba umupira.

Yagize ati “Nakuranye igikuriro abana twiganaga bakantinya, umunsi umwe tuza gukina amarushanwa hagati y’amashuri, maze ntira inkweto nziza zo gukinana, banshyize mu ba kabiri, abana bose babonaga ko nta muntu wancaho”.

Akomeza agira ati “Umwana yamanukanye umupira ngiye kumuhagarika ngo ntere umupira nkubita ubusa nitura hasi ivumbi riratumuka abantu bose bampa urw’amenyo, si ibyo gusa kuko nashatse no gukubita umupira uri mu kirere nabwo nkitura hasi, abana bose baranseka ngo ndi ikibwa, kuva ubwo mpurwa gutyo umupira”.

Ben Nganji asanzwe azwiho kuba umunyarwenya akaba n'umunyamakuru
Ben Nganji asanzwe azwiho kuba umunyarwenya akaba n’umunyamakuru

Ben avuga ko akunda ibintu bimuhesha ishema bityo kuva yaseba yahise asezera burundu ku kureba umupira ndetse no kuwukina.

Bisangwa kandi yaretse kurwana nyuma y’uko bamukubise kandi abantu baramufataga nk’igisore ndetse bakibwira ko afite imbaraga.

Yagize ati “Agasore twiganaga kahohoteye umukobwa nakundaga aramundegera, ubwo nari ntashye naramubwiye nti uzongera sha nzagukubita, yahise ambwira ngo kabi kabi byo nkorombereza, narongeye ndamubwira nti uzongera nzakumena noneho arankorombereza bikomeye”.

Yakomeje agira ati “Yakomeje kunkorombereza cyane nanga guseba ndagaruka ngo ndebe ko yagira ubwoba wenda akiruka, ahubwo yahise ansatira antura hasi ankubita amakofe ndaseba cyane, by’akarusho umukobwa nakundaga nashakaga kurwanirira witwaga Ramora yarabibonye bantimbagura ndababara ndaseba”.

Bisangwa avuga ko yageze aho yari atuye yabyimbiwe akanga kurya bamureba ariko baza kumuvumbura, mukuru we na we aramukubita amubaza impamvu arwana, kuva ubwo acika ku kurwana, ngo iyo abonye umunyamahane amuhungira kure.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Oya nta bufura mbona ahubwo nubundi ntabwo yawuhamyaga akanze urareka

Kweli yanditse ku itariki ya: 15-03-2022  →  Musubize

kuraho, nagiraga ngo mutubarize impamvu twagenewe amazi ngo twere kuvoma ibishanga mumudugudu wa RUPANGO (KUNTUNTU) kukarere baradupimiye ko mumudugudu wacu tuzahabwa amazi nigishushanyo cyibigaragaza kirahari kko baraje banacukura imiyoboro banashyiramo amatiyo baranataba, arko twatangajwe nuko haraho bahaye abarikuyashyiramo RUSWA bakagaruka bakayatabururamo bakayimurira ahatarapimwe. abaturage bose bahatuye barababaye kd bakeneye amazi kko mumihigo uwo kugira ubuzima bwiza niwo nyakubahwa adutoza kwizonga.mutubarize rwose.

alias winyamaheke i macuba RUPANGO yanditse ku itariki ya: 18-08-2021  →  Musubize

Wabaye igifura. Ntabwo wakwanga gukina ngo ni uko wateye umupira ugaswata. Kurwana byo kubyanga warakoze kuko si umuco. Kereka iyo ubikora nka sport. Naho ubundi n’ino nkuru urayisoma ukagira ngo ni commedi

Alias yanditse ku itariki ya: 18-08-2021  →  Musubize

None se ibyo ntibyafatwa nk’igifura. Ikipe ko irya ibitego bisaga 10 ntisenyuke? Uko bagucenze se wajya ureka umupira?! Ese ko n’ubundi mbona ukibyimbye? Ayo ni amatama gusa ra? Aho rwose wabaye igifura. Kutarwana byo ni byiza ariko kudakina umupira kubera ziriya mpamvu mbyise ubufura. Ni uko warakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 18-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka