Amafoto:Uko byari byifashe mu iserukiramuco "Caravane du rire"

Iserukiramuco ryo gusetsa "Caravane du rire" ryabaye kuwa gatanu no kuwa gatandatu w’icyumweru gishize muri KCEV (camp Kigali) ryaranzwe n’ibyishimo ku baryitabiriye.

Byari ibyishimo ku bitabiriye iserukiramuco
Byari ibyishimo ku bitabiriye iserukiramuco

Iri serukiramuco ryateguwe na Comedy Knights ryahurije hamwe abanyarwenya bo mu Rwanda ndetse na Afurika mu gususurutsa Abanyarwanda.

Ku munsi wa mbere waranzwe n’abanyarwenya bavuga ikinyarwanda nka Joshua, Keffa, Clapton Kibonke watunguye benshi avuga icyongereza, hari n’abandi banyempano benshi nka Nicole waririmbye indirimbo za classic ndetse n’umuhanzi Kevin Skaa.

Abaturutse muri Afurika y’Epfo bavugaga icyongereza harimo Lindsay Johnson wavuze ku kuba umunyarwenya ari umukobwa uburyo bigoye hamwe na TsiTsi wagarutse ku kuba yakuze arerwa n’umugabo wa nyina.

Ku munsi wa kabiri abitabiriye bari biganjemo abavuga igifaransa ariko babanjirijwe n’abavuga ikinyarwanda. Micheal Sengazi na Babu bo muri comedy knights ni bo bari abasangiza b’amagambo, hari kandi Clapton Kibonke, 5K na Etienne bo muri ‘Bigomba guhinduka’.

Kigingi waturutse i Burundi yasekeje benshi avuga ku muco wo mu Rwanda na mu Burundi uburyo uhuje nuko utandukanye.

Joyeux waturutse muri Repuburika iharanira demukarasi ya Kongo yasekeje benshi avuga ku ndirimbo bigishijwe mu mashuri y’inshuke.

Oumar Manet wo muri Guinée yavuze kuri sinema z’Abafaransa, Abanyamerica, Abahinde ndetse n’Abanyanigeria.

Basoreje kuri Michel Gohou wo muri Cote d’Ivoire waje gutanga ubutumwa kuri Perezida w’u Rwanda, amushimira uko yateje imbere igihugu ayobora, avuga ko abandi bayobozi bakagombye kumwigiraho.
Yanasabye abitabiriye gushyira hamwe ngo barandure ubukene aho kujya muri politike mbi.

Dore amwe mu mafoto yaranze iri serukiramuco:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

oooooooohh uziko ubuzima bwaje kuryoha dii.

kaboss yanditse ku itariki ya: 11-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka