Amafoto: Reba uko Seka Live ya mbere ya 2020 yagenze
Igitaramo cy’urwenya kimaze kumenyerwa na benshi bakunda urwenya kiba buri kwezi. Icyabaye bwa mbere muri uyu mwaka wa 2020 cyitabiriwe n’Umunyamalawi Daliso Chiponda ,wabaye uwa gatatu mu marushanwa ya ‘UK Got Talent’.
Ikindi mu byaranze iki gitaramo cya Seka Live ni Micheal Sengazi wavuze ku gihembo yatwaye cya ‘Prix RFI Talent du Rire 2019’, yavuze uburyo akimara gutwara iki gihembo yagiye kucyerekana i Burundi ari na ho akomoka.
Yagarutse ku kuba afite ababyeyi baturuka mu Rwanda ndetse n’u Burundi, avuga ko atari ikintu yigeze agiramo uruhare kandi ko bitagakwiye kuba ikintu kigira ingaruka ku kazi ke kuba ibihugu byombi bidafitanye umubano mwiza.
Umunyarwenya wari witezwe n’abitabiriye umugoroba wa Seka Live utigeze agaragara ni Umunyatanzaniya, Sultan. Ubwo aheruka gutaramira mu Rwanda ntabwo yigeze ashimisha benshi. Ubu yahamagaye Arthur Nkusi utegeura Seka Live avuga ko ashaka kugaruka agatamira Abanyarwanda, ariko ntiyigeze aza.
Hagaragaye kandi Umunya-Uganda, Daniel Omara, wasekeje benshi avuga ku buzima bwo mu muryango ndetse n’uburyo ababyeyi b’abagore bakanga abana.
Mu banyarwenya bashya bo mu Rwanda bakizamuka harimo umukobwa wiyise ‘Feux Rouge’ wasekeje benshi, avuga mu kinyarwanda gikunze gukoreshwa mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Andi mafoto:
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kbs byari byiza nuko biba turi school. ariko mubadusuhurize mubabwire bakomereze aho .tubari inyuma