Abakunzi b’urwenya bashyiriweho ibitaramo byo muri Weekend

Abakuze ndetse n’urubyiruko bakunda kwidagadura binyuze mu rwenya, bashyizwe igorora nyuma yo gutegurirwa ibitaramo bizajya biba muri weekend (ku cyumweru), byahawe izina rya ‘Salo Comedy Club’.

Umunyarwenya Zinzi
Umunyarwenya Zinzi

Kugeza ubu mu Rwanda, igitaramo cy’urwenya abantu bari bamaze kumenyera kiba mu minsi y’imibyizi, aho bituma benshi kubera impamvu zitandukanye zirimo amasomo ndetse n’akazi batabasha kukitabira.

Mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio, umwe mu banyarwenya akaba no mu bategura ibi bitaramo uzwi ku izina rya Mr Zinzi Comedy, yavuze ko bagize iki gitekerezo cyo gutegura ibitaramo by’urwenya muri weekend, bitewe n’uko hari abantu babagejejeho icyo cyifuzo kuko ariwo mwanya baba bafite.

Yagize ati "Mu Rwanda nta hantu usanga haba ibitaramo by’urwenya muri weekend bihoraho, bituma rero hari abantu bakunda urwenya haba abakuru cyangwa urubyiruko babura aho basohokera muri weekend. Dusanga ari igitekerezo cyiza ko twafasha abantu bakunda urwenya kuruhuka bagaseka bijyanye n’umwanya, ushobora kuborohera kwitabira ibitaramo."

Akomeza avuga ko ibi bitaramo bizafasha no kuzamura urubyiruko rwifitemo impano yo gutera urwenya, kugira ngo rubashe kuhakura ubushobozi ariko kandi no kubazamurira amazina bibafashe kumenyekana.

Ati "Muri ibi bitaramo uretse kuba twifuza gufasha abakunzi b’urwenya guseka no kuruhuka, turashaka no kuzamura impano zitandukanye z’urubyiruko rwifitemo ubushobozi butandukanye mu gutera urwenya no gufasha abantu guseka."

Salo Comedy Club, abayitegura bavuga ko bifuza ko izaba n’umwanya wo guhuza ibiragano bitandukanye, haba icy’uyu munsi ndetse n’ibindi byatambutse kugira ngo bahure baganire ndetse bungurane ibitekerezo.

Mr Zinzi yagize ati "Urumva turashaka ko ba bantu bakuze bakunda urwenya ariko batabonaga umwanya wo kwitabira ibitaramo biba mu mibyizi, tubakurura bahure na rwa rubyiruko rwo muri iki kiragano, baganire bungurane ibitekerezo ku bumenyi butandukanye bafite, wanasanga hari amahirwe urubyiruko rushobora kuhakura cyangwa kugira icyo bahigira."

Salo Comedy Club uretse gufasha abantu guseka bagasusuruka, abanyarwenya ku giti cyabo bagira umwanya wo guterana ubuse binyuze mu gice bise Open Stage, bagasererezanya bigamije gusetsa abitabiriye igitaramo bifashishije injyana (Beat) haba muri Hip Hop, Afro Beat cyangwa izindi zitandukanye.

Ibi bitaramo biba kabiri mu kwezi, bikabera muri CHIC Roof Top ahazwi nko kwa Mummy’ Coffee and Wine. Uretse kuba ari umwanya wo kuzamura impano, byitabirwa kandi n’amazina azwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro binyuze mu rwenya.

Kuri iki Cyumweru tariki 9 Werurwe 2025, Salo Comedy Club izitabirwa n’abarimo Joshua Kamirindi, Cacana, Magege ndetse n’abandi banyarwenya batandukanye. Kwinjira ni Amafaranga ibihumbi bitanu (5000Frw), kuva saa 19h00 kugeza saa 22h00.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka