Abafana b’umunyarwenya Kibonge wo muri Seburikoko batoye Miss
Umunyarwenya Mugisha Clapton uzwi nka Kibonke n’itsinda ry’abafana be bazwi nk’Abanyagasani batoye Nyampinga (Miss) uzajya abavuganira mu bikorwa by’urukundo bakora akazajya anabahagararira aho biri ngombwa.

Kibonke yabitangarije Kigali Today agira ati “Miss yitwa Kanyana angel. Ntabwo twamutoye ngo abe Miss biriya abantu basanzwe bamenyereye ahubwo twe ni uzajya adufasha kuvuganira Abanyagasani mu bikorwa by’urukundo dusanzwe dukora.
Kumenyekanisha ibikorwa byacu kandi by’umwihariko asanzwe anakina comedie mu Banyagasani.”
Akomeza avuga ko ari ubwa mbere bamutoye, bakaba bazajya bamutora rimwe mu gihembwe.
Kanyana Angel watowe nka Miss w’Abanyagasani yahembwe kuzajya ahabwa ama-inite 1000RWf ya interineti buri cyumweru.

Abanyagasani kandi banatora Umunyagasani witanga kurusha abandi mu rwego rwo kurushaho gushyigikira abitanga. Kuri ubu Abanyagasani bazwi babarirwa muri 200 nubwo hari n’abandi benshi babyifuza.
Abanyagasani nibo ubwabo bishyira hamwe bagateranya amafaranga bakoresha ibikorwa by’urukundo.
Bimwe mu bikorwa by’urukundo bamaze gukora harimo gusangira n’abana bo ku muhanda. Icyo gikorwa bagikoreye kuri Rafiki i Nyamirambo kuri Noheli ya 2016.

Muri Mata 2017 ho bafashije umubyeyi w’i Muhanga, bamuha ibikoresho bitandukanye byo mu rugo n’ibiribwa banamuha ihene ebyiri n’amafaranga ibihumbi 50RWf.
Kibonke ni Umunyarwenya wabigize umwuga, akaba akina filime akanaririmba. Azwi muri filime zitandukanye zirimo iy’uruhererekane yitwa “Seburikoko”.


Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
muge muntashyiraho.ibikorwa bagiye bakora bifite. videoarikubundi ibintu
nimunage
nage kibonke nda mwe mera bya sana nakomer ezaho tura mushigikiye cyane
Kibonge,si urwenya gusa ahubwo uri nuwa nyagasani! Imana iguhe umugisha,kubwurukundo mufite.