Yanga yarakunzwe cyane mu gusobanura Filime (Ubuhamya bw’abamuzi)

Nkusi Thomas uzwi ku izina rya Yanga ari mu bantu batangije ibyo gusobanura Filime mu Rwanda, bamwe ndetse bakaba baragiye babimwigiraho na bo barabikora. Icyakora bamwe mu bareba Filime zisobanuye bemeza ko n’ubwo yari yarabiretse, ababikora ubu yabarushaga.

Nkusi Thomas uzwi ku izina rya Yanga
Nkusi Thomas uzwi ku izina rya Yanga

Yanga yatangiye gusobanura Filimi mu rurimi rw’Ikinyarwanda mu mwaka wa 1998 abitangirira mu bice by’i Nyamirambo ahitwa kuri 40 kwa Mayaka, akomeza kubikora nk’umwuga umutunze ndetse ibi bikorwa byo kwerekana filimi bigenda byaguka bigera no mu bice bindi by’umujyi wa Kigali nk’ahitwa kwa Kadugara mu bice by’i Remera ku bantu bari batuye muri Kicukiro, i Remera, Kabeza na Kanombe ni ho bahuriraga bareba izo filimi zisobanuye.

Agitangira gusobanura Filimi ntabwo yahise amenyekana cyane kuko yamamaye hagati y’umwaka wa 2000 kugera muri 2013, umwuga we umuhesha amafaranga menshi nk’uko na we yakunze kubivuga mu biganiro yagiranaga n’itangazamakuru.

Byaje kurenga imbibi z’umujyi izo filimi zikajya zigurishwa hirya no hino abandi bantu batangira kuzerekana, ariko zose zisobanuwe na Yanga.

Inzu yitwa The One iherereye mu Biryogo na yo Yanga yayerekaniyemo filimi zisobanuye. Abatuye muri aka gace bavuga ko yabasigiye uyu mwuga ngo bawukore ubu ukaba ubatungiye imiryango.

Ibindi bintu byatumye Yanga amenyekana cyane ni amagambo ajimije yakoreshaga agakundwa cyane n’urubyiruko n’ubwo abantu bakuru batayakundaga kubera kutibona muri izi Filimi dore ko bamwe mu babyeyi babifataga ko byararura abana bakiri bato.

Amwe muri ayo magambo yakundaga kuvuga ni ijambo ‘Tipe’. Iri jambo ryakoreshwaga ahanini ku mukinnyi filime yubakiyeho (acteur principal/main actor) hakaba n’ijambo ‘Debande’. Uyu yabaga akenshi ari wa wundi ugomba gupfa ahanini yishwe na Tipe ku musozo wa Filime. Aha ni iyo filime yabaga iri hafi kurangira aho Tipe yabaga ari kurwana na Debande.

‘Kwa Myasiro’ yavugaga muri resitora, ‘Imikasiro’ byavugaga ibibazo, naho ‘Umucango’ ni tekinike zo kurwana zihambaye. ‘Agaki?’ Aha Yanga yabivugaga iyo umuntu yajyaga kubaza icyo atumvise neza, agakoresha iri jambo ati ‘agaki?’

‘Karatangira kanakomeza’ aya ni amagambo yakoreshaga mu buryo bwo gukangura cyangwa se kureshya abakurikiye filime ngo batarambirwa.

‘Akabuno ku ntebe amaso kuri Ecran’ yabivugaga muri cya gihe filime iba itangiye, hagaragazwa amazina y’abagize uruhare mu ikinwa ryayo, abasobanura usanga bavugaga bati “kurikira agafilime, akabuno ku ntebe amaso kuri ekara”.

‘Bagenzi’ (Bagenzi niyo ndoro, ni nayo ngendo) ijambo bagenzi ni ijambo rikunda kugaruka muri menshi akoreshwa muri filime zisobanuye!

‘Ibyacu ntibitinda’ Ibi byavugwaga iyo habaga hagiyeho andi mashusho (scene) ukabona uwari mu yavuyeho ari no mu yakurikiyeho.

‘Intoryi’: Iri jambo ryakoreshwaga iyo umugabo yabaga akubiswe umugeri cyangwa ikindi kintu hagati y’amaguru.

‘Umusini’ ni ijambo ryashakaga kuvuga igiceri cya 50. ‘Gutambaza’ ni ugutanga cyangwa se kwishyura naho ijambo ‘Inzego’ ryavugaga umukobwa.

‘Imbeshu’ ni ijambo ryakoreshwaga rishaka kuvuga umukobwa ukina uburaya muri filime, ‘Umumbweti’ cyangwa ‘Umutimbwe’ Ni Imbwa.

Yanga yari asigaye yariyeguriye Imana ibyo gusobanura Filime yarabihagaritse
Yanga yari asigaye yariyeguriye Imana ibyo gusobanura Filime yarabihagaritse

Aya magambo yakoreshaga azimije ni yo yatumye aba rurangiranwa mu gusobanura Filime ndetse bamwe bajya kuzireba batasanga zisobanuwe na Yanga bakigendera.

Hakizimana Jean Marie Vianney utuye mu Biryogo avuga ko na we kwerekana filimi yabyigiye kuri Yanga kandi bimutungiye umuryango.

Icyo avuga azamwibukiraho ni uko yakundaga gusabana ndetse akenshi yakundaga kubasetsa cyane ndetse akabagira inama y’uburyo bakoramo uwo mwuga.

Uyu Hakizimana amaze imyaka 20 akora uyu mwuga wo gusobanura Filimi akomora kuri Yanga. Afata Yanga nk’umuntu wabigishije kwihangira imirimo.

Zimwe muri Filimo yasobanuye na n’ubu zikirebwa harimo iyitwa Delta Force, Season, Another day 007, The Medallion, Pas de Retour pas de Pardon.

Nsanzubukungu Innocent na we yerekana Filimi, akaba abimazemo imyaka 20. Avuga ko nta muntu babona usimbura Yanga mu gikorwa cyo gusobanura Filimi.

Ati “Adusigiye umwuga udutungiye umuryango kandi reka twihanganishe imiryango ye ndetse natwe ubwacu tubuze umuntu w’imena”.

Yanga amaze kurwara yahagaritse ibikorwa byo gusobanura Filimi, ahubwo ayoboka inzira yo gukizwa kuko yahise atangira gutanga ubuhamya n’ubutumwa bw’uko Imana yamukijije indwara ya Kanseri.

Yanga yaje kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yari agiye kureba umugore we agezeyo araremba ahita yitaba Imana. Atabarutse afite imyaka 40 y’amavuko akaba asize umugore n’abana 2.

Inteko y’Umuco yababajwe n’urupfu rwa Yanga wateje imbere Sinema

Inteko y’umuco yasohoye itangazo ry’akababaro nyuma y’urupfu rwa Nkusi Thomas wamenyekanye nka Yanga mu gusobanura Filimi, witabye Imana azize uburwayi tariki ya 17 Kanama 2022.

Umuyobozi w’Intebe y’Inteko, Ambasaderi Masozera Robert, ni we washyize umukono kuri iri tangazo ry’akababaro rivuga ko Inteko y’Umuco yababajwe n’urupfu rwa Nkusi Thomas wamenyekanye nka ‘Yanga’ . Yagize uruhare mu guteza imbere imyidagaduro mu Rwanda binyuze mu kumenyekanisha no gukundisha benshi filimi zakinwe mu ndimi z’amahanga azishyira mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Inteko y’’Umuco nk’urwego rufite mu nshingano iterambere ry’inganda ndangamuco n’ubuhanzi, bihanganishije umuryango we, inshuti ze, abakunzi ba Sinema ndetse n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere, inganda ndangamuco, n’ubuhanzi, by’umwihariko uruganda rwa Sinema.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka