Yanga wamamaye mu gusobanura Filime arashyingurwa kuri uyu wa Mbere

Amakuru atangazwa n’umuryango wa Nkusi Thomas uzwi ku izina rya Yanga avuga ko ashyingurwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Kanama 2022.

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022 nibwo umubiri we ugezwa mu Rwanda uturutse muri Afurika y’Epfo aho yaguye ubwo yari yagiye kwivuza.

Biteganyijwe ko inshuti n’abavandimwe bamusezeraho mu rugo rwe i Ntarama mu Karere ka Bugesera ku Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2022, ari na ho ikiriyo kirimo kubera.

Inkuru y’urupfu rwa Yanga yamenyekanye tariki ya 17 Kanama 2022, ivuga ko yazize kanseri y’igifu.

Nkusi Thomas yari yarahagaritse ibikorwa byo gusobanura Filimi, ahubwo yari asigaye agaragara atanga ubuhamya ko yahindutse umurokore, ko kumenya Imana byamufashije guhindura imyitwarire.

Ibi byatumye ahagarika akazi ke yakoraga ko gusobanura filimi ahubwo ayoboka inzira yo kubwiriza ijambo ry’Imana.

Iyi ni gahunda yo guherekeza Nkusi Thomas:

Yanga yatangiye gusobanura Filimi mu rurimi rw’Ikinyarwanda mu mwaka wa 1998 abitangirira mu bice by’i Nyamirambo ahitwa kuri 40 kwa Mayaka, akomeza kubikora nk’umwuga umutunze ndetse ibi bikorwa byo kwerekana filimi bigenda byaguka bigera no mu bice bindi by’umujyi wa Kigali nk’ahitwa kwa Kadugara mu bice by’i Remera ku bantu bari batuye muri Kicukiro, i Remera, Kabeza na Kanombe ni ho bahuriraga bareba izo filimi zisobanuye.

Agitangira gusobanura Filimi ntabwo yahise amenyekana cyane kuko yamamaye hagati y’umwaka wa 2000 kugera muri 2013.

Yanga yitabye Imana afite imyaka 42 y’amavuko akaba asize abana babiri n’umugore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka