Will Smith na Martin Lawrence bagiye gukora igice cya 4 cya ‘Bad boy’

Abakinnyi ba filimi, Will Smith na Martin Lawrence bari gutegura gukora ice cya kane cya filimi yabo yitwa ‘Bad Boy’. Igice cya mbere cy’iyi filimi cyakinwe muri 1995 kirakundwa cyane, haza gusohoka ibindi bice bitatu, none kuri ubu hagiye gukorwa icya kane.

Ku bakunzi ba filimi z’imirwano zivanze n’urwenya bakunze filimi y’Abanyamerika ikinwamo na Will Smith ari kumwe Martin Lawrence, uwayiyoboye ikinwa akaba ari Jerry Bruckheimer, ari na we wemeje ko kuri ubu hari gutegurwa igice cya kane.

Jerry Bruckheimer yatangarije ikinyamakauru cyandika kuri sinema ‘Collider producer, ati “Mu gutegura iyi filimi hamwe n’ikipe twakoranye yarakunzwe ku buryo abantu batwemerera kongera gukora ikindi gice. Kuri ubu turi mu gutegura ikindi gice kizakurikira”.

Ntiyigeze avuga igihe iyi filimi ishobora kuzasohokera, kuko studio zikomeye ku isi zikora filimi zitari gukora kubera icyorezo cya Covid19.

Igice cya gatatu cy’iyi filimi cyitwa ‘Bad boy for life’, ikaba ari yo iyoboye urutonde rwa box office rwandika kuri filimi zinjije menshi kurusha izindi ku isi.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka