VanCamp na Bowman bakina bakundana muri filime bashyingiranwe

Mu mwaka wa 2017, nibwo batangaje ko urukundo rwabo rugeze aho bashobora no kuzabana, none byarangiye basezeranye kubana burundu mu bukwe bwabaye mu ibanga muri iyi wikendi ishize.

Emily VanCamp na Joshua Bowman barushinze
Emily VanCamp na Joshua Bowman barushinze

Aba bombi bagaragaye muri film y’uruhererekane yakunzwe cyane yitwa ‘Revenge’, aho bombi bari abakinnyi b’imena muri yo.

Emily VanCamp na Joshua Bowman uyu unazwiho n’impano yo gusetsa, bamenyanye cyane ubwo bateguraga ndetse banakina iyo filime guhera mu 2011. Bashyingiranwe kuwa Gatandatu tariki 15 Ukuboaza 2018 mu birwa bya Bahamas.

Ibyo kubana batangiye kubiganiraho nyuma yo gutegura igice cya kane cya filime Revenge, ari nabwo Josh w’imyaka 30 yambikaga impeta y’urukundo Emily w ‘imyaka 32, maze ibyo bakinaga muri film babishyira mu bikorwa mu buzima busanzwe.

Bombi basanzwe bakinana muri filime y'uruhererekane yamenyekanye nka "Revenge"
Bombi basanzwe bakinana muri filime y’uruhererekane yamenyekanye nka "Revenge"

Ubukwe bwabo bwabaye mu ibanga rikomeye, bwari bwitabiriwe na bamwe mu muryango wabo n’inshuti za hafi gusa.

Umwe mu nshuti zabo, banakinannye muri filime wanitabiriye ubukwe bwabo, niwe watangaje amakuru make ku myiteguro y’ubu bukwe.

Emily wakunze gutangaza kenshi ko yifuza kubyara abana, avuga ko inzozi ze zishobora kuba zigiye kuba impamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka