Uwanditse filime “Titanic” yajyanwe mu nkiko azira kwiba igitekerezo cyayo

James Cameron wanditse akanayobora filime “Titanic” yasohotse mu 1997, yajyanwe mu nkiko azira kuba yaribye igitekerezo cyo gukora iyo filime yakunzwe.

Uwanditse iyi filime ngo yibye igitekerezo cyayo
Uwanditse iyi filime ngo yibye igitekerezo cyayo

Umunyamerika uwitwa Stephen Cummings niwe wajyanye mu nkiko James Cameron, asaba ko yamwishyura indishyi ya miliyoni 300 z’Amadolari ya Amerika ($), abarirwa muri miliyari 240RWf.

Inkuru dukesha TMZ ivuga ko Stephen Cummings yemeza ko James Cameron yifashishije inkuru ye mpamo mu gukora filime “Titanic”.

Agahamya ko we ubwe ari we yakuyeho igitekerezo cyo gukora umukinnyi w’imena Jack Dawson, wakinwe na Leonardo DiCaprio.

Akomeza avuga ko inkuru ikubiye muri filime Titanic, ari ibyabaye ku bantu babiri bo mu muryango we bari bari mu bwato nyabwo bwa Titanic, bwarohamye mu 1912.

Ubwo bwarohamaga umugore niwe warokotse, umugabo we yitaba Imana, bisa neza n’ibyo muri filime Titanic aho Rose ari we urokoka naho Jack akitaba Imana.

Stephen yemeza ko iyi nkuru yagiye ayibwira inshuti ze akemeza ko ariho James Cameron yayikuye.

James Cameron wanditse akanayobora filime "Titanic"
James Cameron wanditse akanayobora filime "Titanic"

Gusa ariko kuba James Cameron yaba yarifashishije iyi nkuru y’uyu Stephen cyangwa yaba atarayifashishije, ntibituma agomba kuzishyura ayo mafaranga.

Kuko itegeko rirengera umuhanzi muri Amerika (USA) ntirirengera ibitekerezo (idees) cyangwa ibyo umuntu yungutse abikuye ku bandi (inspirations),bivuze ko kuba yaba yabikoresha nta tegeko rimuhana.

Gukora Filime Titanic, byatwaye James Cameron miliyoni 200$ (arenga miliyari 160RWf) ariko kugeza ubu imaze kwinjiza abarirwa muri miliyari 2.5$. Ni imwe mu mafilime ane amaze kwinjiza amafaranga menshi ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndifuza kumenyaneza mubantubakinnye iyi film yatitanic baracyarihobose mutubwire dukunda iyi flm IKIREHE NI eric

uwikunda eric yanditse ku itariki ya: 21-07-2021  →  Musubize

Iyo Film Ninzizacyane Njyendayikunda

Denyse yanditse ku itariki ya: 24-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka