Uwamahoro wamenyekanye mu itsinda ‘Mashirika’ yakoze ubukwe n’umukunzi we Kayiteshonga

Uwamahoro Malaika wamenyekanye mu itsinda rya Mashirika, yamaze guhindura amazina ye, yongeramo iry’umugabo we basezeranye kubana.

Nk’uko yabyanditse, kuri ubu amazina ye ni Malaika Uwamahoro Kayiteshonga, hiyongereyeho iry’umugabo we.

Ku rubuga rwe rwa Instagram, yagize ati “Kuri ubu amazina yanjye yahindutse, munyumve ni ukuri sinari nzi ko urukundo rumera uku, mfite byinshi byahindutse n’ibyo umugabo wanjye yanyigishije. Nize ko urukundo rutababaza, urukundo ruzi icyo rushaka, rugaragara buri gihe, rwuzuye impuhwe,...”.

Malaika na Kayiteshonga bakoze ubukwe imbere y’amategeko muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuko ariho bombi batuye.

Kayiteshonga akora akazi ko gufotora (Photographer), Malaika akaba akina filime, avuga imivugo, akaba ari na we wateguye umukino wo kwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 25 wabereye muri Sitade Amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka