Urutonde rw’abagore 10 b’Abanyafurika bamamaye mu gukina filime i Hollywood

Kwamamara mu gukina filime i Hollywood muri Amerika ni ibintu biba bitoroheye Abanyafurika. Abanyafurika b’abagore bakina amafilime ntibakunze kugaragara cyane i Hollywood mu myaka yo hambere. Icyakora muri iyi myaka nk’icumi ishize, byagaragaye ko batangiye kwigaragaza muri urwo ruganda rwa sinema rwa Amerika ruzwi nka ‘Hollywood.’

Aba ni bamwe mu bamamaye, by’umwihariko muri iyi minsi bakunzwe n’abatari bake bitewe n’ubuhanga bagaragaza mu gukina filime.

1 .Lupita Nyong’o

Lupita Amondi Nyong’o yavutse tariki 01 Werurwe 1983. Ku myaka ye 35 y’amavuko, Lupita Nyong’o yegukanye igihembo cya Oscar, ibi bikaba ari ibihembo bihabwa filime n’abakinnyi bazo babaye indashyikirwa kurusha abandi, bigatangwa buri mwaka. Yavukiye muri Mexique, aho se, Peter Anyang’ Nyong’o w’umunyapolitiki yigishaga.

Ababyeyi ba Lupita Nyong’o bakomoka muri Afurika muri Kenya, Lupita Nyong’o na we akaba nyuma yo kuvukira muri Mexique yarahise aza kuba muri Kenya kuva ubwo yari amaze umwaka umwe avutse. Lupita Nyong’o afite ubwenegihugu bubiri, ubwa Kenya n’ubwa Mexique.

Benshi bakunda ubuhanga bwa Lupita Nyong'o mu gukina Filime
Benshi bakunda ubuhanga bwa Lupita Nyong’o mu gukina Filime

Lupita Nyong’o yize muri Leta Zunze ubumwe za Amerika muri Hampshire College aho yabonye impamyabumenyi (Bachelor’s degree) mu masomo y’ibijyanye na filime n’ikinamico muri 2007. Lupita Nyong’o ni umwe mu bakina amafilime w’igitsina gore ukunzwe cyane mu gukina filimi muri Amerika.

Ukumenyekana kwe biva kuri film yitwa ‘12 years a Slave’ yo muri 2013. Kuva ubwo yahise amenyekana atangirara gukina nko mu mafilimi nka Black Panther , The Jungle Book , Star War n’izindi.

2. Kandyse McClure

Iki cyamamare mu gukina filime cyo muri Afurika y’epfo, inzozi zo gukina filime ngo ntazo yari afite, dore ko we mu bwana bwe yumvaga azibera umuganga.

Nyuma y’uko akinnye mu ikinamico (Theatre) muri Canada akitwara neza, abahanga muri filime babonye ko yaba umukinnyi mwiza bityo ajya muri Amerika aho yagaragaye muri filime nka Romeo Must Die, Da Vinci’s inquest n’izindi.

3.Thandie Newton

Melanie Thandiwe Newton wamamaye nka ‘Thandie Newton’ yavukiye mu Bwongereza. Nyina umubyara ni uwo muri Zimbabwe naho se akaba umwongereza witwa Nick Newton.

Thandie Newton yakinnye mu mafilimi menshi yamamaye cyane, bituma aba umukinnyi w’igitsina gore ukunzwe cyane. Thandie Newton yatangiye gukina filime bwa mbere mu yitwa ‘Flirting’ mu 1991, nyuma akina mu zindi nka Interview with a Vampire, Mission impossible II, Norbit, n’izindi.

4. Ella Thomas

Yavutse kuri nyina w’umunya Eritrea ukomoka i Asmara no kuri se w’umunyamerika wari muri Eritrea mu butumwa bw’ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zirwanira mu kirere.

Igice kinini cy’ubuzima bwe yakimaze aba mu gihugu cy’ Ubudage, akaba ari ho yatangiriye gukunda filime. Ella Thomas yakinnye muri filimi nka Entourage , CSI, Parenthood.

5.Megalyn Echikunwoke

Yavukiye muri Amerika, se umubyara akaba avuka muri Nigeria. Megalyn impano ye yatangiye kumenyekana afite imyaka 14. Echikunwoke yakinnye muri filime zirimo izitwa Who do you love(2008), a Good Day To Die, na Night School (2018)

6.Michelle Van Der Water

Yavukiye muri Afurika y’Epfo, yiga ibijyanye n’ubugeni. Yatangiriye gukina amafilimi ku yitwa ‘Minatour’. Yakinnye kandi mu mafilime y’uruhererekane nka NCSI : Los Angeles n’izindi.

7.Liya Kebede

Uyu mukinnyi w’amafilime yatangiye ari umunyamideli, yanatangiye akora imyenda ye. Muri 2007 yabaye umunyamideli wishyurwaga amafaranga menshi nk’uko ikinyamakuru Forbes cyabitangaje.

Kebede yavukiye muri Ethiopia. Mu gukina amafilime yagaragaye nko muri Fleur du Desert, Samba, Lord of War, Good Shepherd n’izindi.

8.Gugu Mbatha – Raw

Gugulethu Sophie Mbatha-Raw yavukiye mu Bwongereza, Se ni umwirabura wo muri Afurika y’Epfo. Yatangiye kuba umukinnyi w’amafilimi mu mwaka w’2004. Gugu Mbatha yatangiye gukina muri filimi z’uruhererekane nka Black Mirror, Belle, yakinnye kandi muri filimi nka La belle et La Bête.

9. Azie Tesfai

Ni umukinnyi w’amafilimi ufite inkomoko muri Afurika mu gihugu cya Eritrea. Tesfai yatangiye kugaragara mu mashusho y’amafilime nka Wicked Wicked Games , Melrose Place. Azie Tesfai yagaragaye no mu mafilime nka Kind Of Magic , na Two for Hollwood.

10. Charlize Theron

Uyu mukinnyi wa filime w’umunyamerika afite inkomoko muri Afurika y’Epfo, akanatunganya amafilimi. Mu mwaka w’1990 yakinnye muri filime yitwa The Devil’s Advocate. Charlize Theron yatwaye igihembo cya Academy Award. Guhera mu mwaka wa 2013 yakinnye muri filime nka Atomic Blonde, The Fate of The Furious n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka