Umwirabura wa mbere wagaragaye muri filime njyarugamba muri Amerika yitabye Imana
Umwirabura wa mbere wagaragaye muri filime njya rugamba zizwi nka “Action Movies” muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard Roundtree, yitabye Imana ku myaka 81 aguye murugo rwe I Los Angeles azize kanseri y’urwagashya.

Uyu mugabo wamamaye nka Detective John Shaft muri filime yakinnyemo ahagana mu 1971, amakuru y’urupfu rwe, yatangajwe n’ikigo gisanzwe gihagarariye abakinnyi ba filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu itangazo cyashyize hanze rigira riti: “Ikigo cyacu ndetse n’abo gihagarariye turi mu gahinda gakomeye ko kubura inshuti yacu Richard Roundtree. Ubuhanga bwe bwahinduye isura y’imyidagaduro ku isi yose kandi umurage we uzahora uzirikanwa n’ibiragano bizaza. Imitima yacu yifatanyije n’umuryango we muri iki gihe kitoroshye.”
Roundtree bivugwa ko yitabye Imana nyuma y’igihe kinini ahanganye na kanseri y’urwagashya. Ndetse yigeze kurwara kanseri y’ibere mu 1993, ibintu byatumye afata iya mbere mu kuba umuvugizi w’ibibazo by’ubuzima byugarije abagabo.

Patrick McMinn wari usanzwe amureberera inyungu, yavuze ko Richard yakoze akazi gakomeye nk’umwirabura wa mbere muri Amerika wakinguriye abandi muri sinema by’umwihariko “Action Movies”, ati: “Impinduka yagize mu mwuga wa sinema ku bagabo b’abirabura muri Amerika ntawazivuga ngo azirondore.”
Roundtree yavutse mu 1942, avukira I New Rochelle, muri New York. Aho yize amashuri yari umukinnyi w’umupira w’amaguru ndetse kubera ubuhanga yagaragaje byaje kumuhesheje buruse yo kujya kwiga muri kaminuza ya Illinois y’Amajyepfo ariko aza kuva mu ishuri mu 1963 ajya gukurikira inzozi ze zo gukina filime.
Mu 1971, nibwo Richard Roundtree yaje kugaragara muri filime yakinnyemo ari umupilisi witwa John Shaft ndetse bituma aca agahigo ko kuba umwirabura wa mbere wari ugaragaye muri filime za action.
Samuel L Jackson, bakinanye ari mwishywa we mu bindi bice bya John Shaft, yavuze ko amateka n’ibigwi yubakiye muri filime “Shaftt” bizahora bizirikanwa iteka ryose nk’igihangano cye. Ati: “Urupfu rwe rusize icyuho kinini mu mutima wanjye, kandi nziko atari njye gusa ahubwo namwe mwese.”

Mu zindi filime Roundtree yagaragayemo, harimo ‘Earthquake’, ‘Inchon’, ‘City Heat’ na ‘George of the Jungle’. Yaherukaga kandi kugaragara mu yitwa ‘Moving On’ yasohotse mu 2022.
Ohereza igitekerezo
|
Mbese kombasabye agasobanuye film murakohereza murakoze cyane