Umwanditsi w’ikinamico Karoli Lwanga yatangaje ko Kivamvari ahiga abandi bakinnyi yamenye

Umwe mu banditsi bamenyekanye cyane kubera kwandika ikinamico akaba amaze igihe kirekire yandika ikinamico y’uruhererekane yitwa Musekeweya, Rukundo Karoli Lwanga, yemeza ko mu bakinnyi b’ikinamico yamenye nta mukinnyi uhiga Mukandengo Athanasie uzwi nka Kivamvari.

Rukundo Charles Lwanga
Rukundo Charles Lwanga

Rukundo Charles Lwanga yemeza ko uyu mugore iyo akina arenza cyane uko umwanditsi yabishatse kandi aho wamujyana hose akaba yishyira mu mwanya nk’uwo akina mu buryo butangaje.

Yagize ati “Mukandengo wakinnye ari Anasitaziya muri Musekeweya agakina Kivamvari ari mu Runana, ni umukinnyi ntashobora kwibagirwa ni umukinnyi udasanzwe inshingano zose umushinze agerayo. Hari n’abandi rwose ubona ko babikora neza nka ba Shema n’abandi ari ko we afite umwihariko”.

Charles Rwanga Rukundo ibi abivuga nk’umwe mu nararibonye mu makinamico akaba amaze imyaka isaga 25 abikora ndetse akaba yaragize n’amahugurwa mpuzamahanga mu kwandika amakinamico.

Akomeza yemeza ko imyandikire n’imikinire iyo byabaye byiza, ubutumwa butambuka neza kandi abantu bikabashimisha bikanabaruhura.

Yagize ati “Iyo ikinamico yanditse neza ikagira abakinnyi beza b’abahanga nka Mukandengo Athanasie, bitanga ubutumwa buhamye kandi bigahindura imitekerereze, imico n’imigirire y’abantu. Ibanga ngo abantu ntibabirambirwe ni ugutera abantu amatsiko ukanagerageza kubishyira mu buzima busanzwe kandi bagakuramo n’inyigisho”.

Mukandengo Athanasie uzwi nka Kivamvari
Mukandengo Athanasie uzwi nka Kivamvari

Charles Lwanga Rukundo asanga abantu bakwiye kurushaho gukunda amakinamico kuko yigisha akanaruhura akaba afite icyizere ko hazaboneka ahantu abantu bashobora kwidagadurira bakanareba amakinamico nk’uko mu bindi bihugu bigenda akaba afitiye icyizere Minisiteri ibifite mu nshingano.

Charles Lwanga ni umugabo w’imyaka 46 y’mavuko watangiye yandika amakinamico akiri ku ntebe y’ishuri agatsinda amarushanwa atandukanye, akaba hari amakinamico yahaye Radiyo Rwanda ndetse ubu akaba amaze imyaka myinshi yandika ikinamico y’uruhererekane yitwa Musekeweya.

Lwanga yakoranye n’umwe mu banditsi bamenyekanye cyane mu kwandika amakinamico uzwi ku izina rya Mukahigiro Perpertue witabye Imana, uyu mugabo akaba azwi cyane nk’umwe mu baririmbyi b’inkingi za mwamba wa Chorale de Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Natwe kivumbituramukunda cyane kuburyo yabaye icutiyakadaso hokada ko atwigisha byishi uwo mumararungu turamukunda ariko murye muryano mubyaro ubundi impano zizamuke kuko harabasi batarabasinzi

Tubazimana. Onesphore yanditse ku itariki ya: 14-10-2020  →  Musubize

Nimuduhe nimero ya Mukandengo akoresha kuri WhatsApp turamukunda Kandi turamukumbuye

Bizimana Julien yanditse ku itariki ya: 11-10-2020  →  Musubize

Nimuduhe nimero ya Mukandengo akoresha kuri WhatsApp turamukunda Kandi turamukumbuye

Bizimana Julien yanditse ku itariki ya: 11-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka