Umusizi Murekatete yasohoye igisigo yise ‘Arubatse’

Umusizi Murekatete Claudine, yashyize hanze amashusho y’igisigo yise ’Arubatse’ yakoranye n’umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime, Nsabimana Eric, uzwi cyane nka Dogiteri Nsabi.

Murekatete na Dr Nsabi mu gisigo 'Arubatse'
Murekatete na Dr Nsabi mu gisigo ’Arubatse’

Iki gisigo kivuga ku buzima bw’umuryango bushingiye ku nkuru mpamo y’umugabo wubatse ubigira ibanga, ashaka gutereta inkumi by’amaco y’inda.

Murekatete aganira na KT Radio, avuga ku nkuru y’iki gisigo yagize ati "Uwo mugabo-sore, yaterese umukobwa ava hasi amukundisha umutima wose, atazi ko yubatse. Yakomeje gutera imitoma no gusaba ubuzima mu karimi karyoshye, umukobwa amutsembeye ahitamo kubivugisha ukuri ko yubatse ariko ko aho yubatse yahabuze ubuzima."

Murekatete akomeza avuga ko byababaje umukobwa kuko yari amaze kumukunda, ariko amubwira ko umuti w’ibibazo byose biri mu rugo bidakemurwa no gutesha undi mukobwa umutwe, ko we atabereyeho kubakira abasenye.

Muri iki gisigo hari aho avuga ngo "Rwa rukundo unkunda rwari amaco y’inda! Amabanga tubitswa y’abazubatse zanze, amaganya y’abagabo batuganyira ngo ntibanyuzwe mu zo bubatse, tugeze ahaga hadutegerereje....Si urugo rwakunaniye ni akageso kakwaritsemo, iyo uza kuba umugabo uhamye ku mugambi wo kubaka wari burwane ku rwawe, wari bushake abakuru bakabacyebura mukaguma kubaka, mukaguma kogera."

Murekatete yagarutse ku mpamvu yahisemo gukorana igisigo na Dogiteri Nsabi, avuga ko yashingiye ku buhanga akorana filime.

Ati "Dogiteri Nsabi ni umuhanzi ufite impano n’ubuhanga, ni umuhanzi ukora, kandi ukunzwe. Namushimye nshingiye ku butumwa twagombaga gutambutsa mu gihangano Arubatse. Imwe mu mpavu ihatse izindi yatumye muhitamo, akora ibihangano bisetsa ariko bikanigisha. Byinshi akora bisiga ubutumwa bwubaka umuryango Nyarwanda."

Iki gisigo Arubatse, kije nyuma y’icyo yise ‘Mukiriho’ yashyize ahagaragara tariki 6 Mata 2025, gikubiyemo ubutumwa bwo gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakaburana n’ababo kikabafasha kubibuka.

Reba igisigo ’Arubatse cya Murekatete:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka