Umukinnyi wa filime Eric William Dane yitabye Imana : Iby’ingenzi wamumenyaho

Umukinnyi wa filime Eric William Dane, wamamaye cyane muri ’Euphoria’, ’Grey’s Anatomy’ ndetse na ’X-Men: The Last Stand’ yitabye Imana azize indwara yitwa Amyotrophic Lateral Sclerosis (ALS) itera gucika intege no kubura ubushobozi bwo kwigenza.

Eric William Dane
Eric William Dane

Mu itangazo ryashyinzwe ahagaragara n’umuryango we, rivuga ko uyu mugabo w’imyaka 53, yitabye Imana nyuma y’igihe ahanganye n’iyo ndwara ya ALS.

Itangazo rigira riti: “Dutewe agahinda no kubamenyesha ko Eric Dane yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa Kane, nyuma y’igihe ahangana gitwari n’indwara ya ALS."

Eric Dane kandi abakunzi ba filime bamuzi mu ruhererekane rw’iyitwa ’Last Ship’, yitwa Captain Tom Chandler ndetse no ’Bad Boys: Ride or Die’ yasohotse mu 2024.

Uyu mukinnyi wa filime wavukiye muri Leta ya California yasanzwemo indwara ya ALS umwaka ushize, ndetse amezi make ashize yagiye agaeagara akora ubukangurambaga bwo gusaba abantu kumenya no gusobanukirwa neza indwara Amyotrophic Lateral Sclerosis (ALS).

Umwaka ushize, Dane yagaragaye ku kibuga cy’indege i Washington, DC, aho yabajijwe n’umunyamakuru icyo yabwira abakunzi be bahangayikishijwe n’uburwayi bwe, avuga ko bakomeza kwizera kandi ko azahatana kugeza ashizemo umwuka.

Ati “Ndashaka kubona abana banjye barangiza kaminuza, bakarushinga, ndetse nibishoboka nkabona n’abuzukuru. Nzakomeza kurwana kugeza ku mwuka wa nyuma.”

Eric Dane yari yarashakanye n’umukinnyikazi wa filime akaba n’umunyamideli Rebecca Gayheart, bakaba bari bafitanye abana babiri.

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu mugabo arambabaje cyane namukundaga cyane

Bagabo jean pierre yanditse ku itariki ya: 23-02-2026  →  Musubize

Urakoze kubwiyo nkuru utugejejeho

Hirwa Ezechiel yanditse ku itariki ya: 20-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka