Umuco Nyarwanda wahawe icyubahiro mu Iserukiramuco rya Cinema Nyafurika (Photos)
Mu iserukiramuco rya Cinema (Festival du cinéma africain de Khouribga) ribera muri Maroc, iry’uyu mwaka, mu birori byo kuri uyu wa 15 Nzeli 2017, Umuco Nyarwaanda wahawe ikuzo n’icyubahiro nkumuco wihariye.

Abanyarwanda baserukiye u Rwanda barimo umwanditsi Mukasonga Scholastique wamenyekanye cyane akanahabwa igihembo mu 2012 cyitiriwe Renaudot kubera igitabo yise "Notre-Dame du Nil".
Nyuma y’ikiganiro ku mateka yaranze u Rwanda yatanze, yongeye guhabwa igihembo na Fondation du Festival du Cinéma Africain nk’umwanditsi ufite inkuru yihariye.
Umuhanzi Sentore Jules wasusurukije abitabiriye iri serukiramuco nawe yahawe igihembo.
Muri iri serukiramuco u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abahanzi ba sinema umunani barimo Jean Kwezi, Jean Luc Habyarimana, Richard Mugwaneza banahawe igihembo ndetse na Kennedy Mazimpaka usanzwe ari umuyobozi wungirije w’urugaga rwa sinema mu Rwanda.
Mu birori bisoza iri iserukiramuco kuri uyu wa 16 Nzeli, haratangirwamo ibihembo bikomeye muri sinema, u Rwanda narwo rukaba ruri mu bihugu bya Afurika 14 byitabiriye bifite filimi ziri guhatana.










Andi mafoto: https://www.flickr.com/photos/kigali-today/albums/72157686674503873/with/37060852686/
Photos: Plaisir Muzogeye
Ohereza igitekerezo
|