Umubyeyi wa Gasumuni azashyingurwa ku wa Gatandatu
Umuhanzi Ntarindwa Diogene wamenyekanye nka Atome cyangwa Gasumuni yabuze se umubyara witabye Imana azize uburwayi.

Tariki ya 21 Gashyantare 2017 nibwo uyu mubyeyi wa Atome, witwa Niwemuto Philippe yitabye Imana azize indwara ya Diyabeti. Yari afite imyaka 81 y’amavuko.
Biteganyijwe ko umuhango wo gushyingura uyu mubyeyi uzaba ku wa gatandatu tariki 25 Werurwe 2017 i Rusororo, saa cyenda z’amanywa.
Hazabanza igitambo cya Misa yo kumusabira no kumusezeraho i saa sita za ku manywa kuri Regina Pacis i Remera.
Ntarindwa Diogene ni umuhanzi uzwi mu bitaramo bitandukanye byo gusetsa, mu makinamico no muri sinema.

Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
nyakwigendera imana imwakire mubayo dufashe mumugongo abasiga numuryangowewose.
Muzehe Philipo ruhuka kuko ibyo wagombaga gukora Kuri iyi si warabirangije. Ibyo utarangije nabyo abo usize, kandi wareze neza bazabikomeza. natwe tukuzi Kuri Rudi Paints ntituzakwibagirwa
IMANA IMWAKIRE MU BAYO KDI DUFASHE MU MUGONGO ABASIGAYE
TWIHANGANISHIJE UYU MURYNGO
R.I.P MUZEHE.
ABASIZE MWIHANGANE!