“Umubiri w’Inkotanyi” Filme igaragaza urugamba rwo kubohora igihugu

Umuhanzi witwa Ngabonziza Jean Marie Vianney agiye gushyira ahagaragara Filime yitwa “Umubiri w’Inkotanyi” igaragaza amateka y’urugamba rwa kubohoza igihugu ndetse n’amateka ya FPR kuva mu mwaka 1987 kugeza mu mwaka wa 2012.

Ngabonziza avuga ko bitashoboka ko yerekana ibikorwa byose by’ubutwari bw’Inkotanyi muri filime y’iminota 40 ati “ndateganya ko iyi filime ishobora kuzakomeza ikagira ibindi bice.”

Umuhanzi Ngabonziza Jean Marie Vianney.
Umuhanzi Ngabonziza Jean Marie Vianney.

Uyu muhanzi avuga ko inyigisho y’umwihariko irimo ari ukwerekana Inkotanyi nyayo uko yakagombye kubaho kugeza itabarutse ibyo bikaba ari nabyo byatumye ayita “Umubiri w’Inkotanyi”.

Filime “Umubiri w’inkotanyi” izerekanirwa kuri Petit Stade i Remera tariki 19/12/2012 guhera saa cyenda, kwinjira bikaba ari amafaranga 1000. Iyi filime ihuriranye n’isabukuru y’imyaka 25 ya FPR-Inkotanyi izizihizwa tariki 15/12/2012.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukomezemuterimberebanabacu turabashyigikiye

paulogabriel yanditse ku itariki ya: 6-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka