Tom Cruise aragarutse muri filime ‘Top Gun’
Umuyobozi wungirije wa sosiyete izobereye mu gutunganya amafilime ya Paramount Pictures, Josh Greenstein, yatangaje ku mugaragaro ko igice cya gatatu cya filime yakunzwe cyane Top Gun (Top Gun 3), nanone izagaragaramo icyamamare mu gukina amafilime, Tom Cruise, kirimo gutegurwa kandi ko inyandiko yacyo (scenario) igeze kure.
Ibi byatangajwe na sosiyete Paramount Pictures mu imurikagurisha ry’abakora sinema muri Amerika, rizwi nka CinemaCon ryabereye i Las Vegas.
Igice cya mbere cy’iyi filime cyasohotse ku itariki 12 Gicurasi 1986, ikaba yaratumye Tom Cruise aba icyamamare, uyu mugabo yanagarutse mu gice cya kabiri, cyasohotse ku itariki 28 Mata 2022, aho ngo cyinjije Miliyari 1.5 z’Amadolari ya Amerika, mu gihe Hollywood yari ikiri kwiyubaka nyuma y’icyorezo cya COVID-19.
Nubwo uyu mukinnyi, Tom Cruise w’imyaka 63 atari yitabiriye icyo gikorwa cya Paramount cyo gutangaza ibya Top Gun 3, yagaragaye mu buryo bw’ikoranabuhanga mu mashusho yerekanywe icyo gihe.
Muri ayo mashusho, Tom Cruise yagaragaye ari hejuru y’ikigega cy’amazi (château d’eau) cyo kuri studio iri i Hollywood, akaba yaragize ati “Ejo hazaza hameze neza iyo urebye uhereye hano.”
Thomas Cruise Mapother IV wamamaye nka Tom Cruise, yavutse ku itariki 3 Nyakanga 1963, ahitwa Syracuse i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, akaba yarinjiye cyane mu byo gukina amafilime mu myaka ya 1980, Hollywood itangira kumufata nk’umukinnyi ukomeye.
Tom Cruise yakinnye mu mafilime menshi harimo nka Mission: Impossible, Risky Business, The Color of Money, Rain Man, A Few Good Men, Jerry Maguire, Interview with the Vampire, The Last Samurai, Vanilla Sky, Top Gun n’izindi nyinshi.
Izi filime zagiye zimuhesha ibihembo mpuzamahanga byinshi, birimo nka Best Actor, Favorite Motion Picture Actor, The Male Movie Star of the Year n’ibindi yagiye abona mu myaka itandukanye.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
KONJAKA KUKAJAMO MWAKOKADEMIESEMUREMERA MUSUBIZE
KOMUDASUBIZA OYA CYANGWA YEGO