Tom Cruise agiye gukorera filime mu isanzure
Umukinnyi wa filime Tom Cruise arimo gutegura hamwe na Kompanyi ikora ibyogajuru yitwa SpaceX ndetse na NASA bimwe mu bice by’ibanze muri filime ya mbere izakinirwa mu kirere.

Ibi byemejwe n’umuyobozi wa NASA Jim Bridenstine abinyujije kuri Twitter avuga ko iyi filime izakinirwa ahantu hitwa “International Space Station”, hari ku bilometero 402 hejuru y’isi ikaba inakorerwaho indi mishinga y’ubushakashatsi.
Kuri ubu nta studio n’imwe mu zikora filime iravuga ko izakora iyi ariko ikizwi ni uko, iyi atari imwe muri filime Tom Cruise azwimo cyane yitwa “Mission Impossible”.
Tom Cruise amaranye imyaka myinshi iki gitekerezo nk’uko byatangajwe na James Cameron uyobora filime uko zikinwa muri 2018 mu kinyamakuru cya Empire Magazine ko yamusabye ko bajya gukinira filime mu isanzure.
Yagize ati “Muri 2000 nari mfite amasezerano n’Abarusiya yo kujya mu isanzure gukora ikiganiro mbarankuru (documentary) ariko ntekereza ko byaba byiza dukiniyeyo filime ndangije mbwira Tom nti tuzajyane mu isanzure gukinirayo filime arambwira ati nta kibazo tuzitoze kugira ngo tujyane.”
Byarangiye bitabaye ariko byari mu ntekerezo
Filime ya Mission Impossible Fallout Tom Cruise yarimo akina, mu gufata amashusho yigeze guhagarara uyu mukinnyi yavunitse akagombambari (aho ikirenge gitereye ku kuguru) arimo asimbuka ava hejuru y’inzu ajya ku yindi.
Nk’uko ikinyamakuru cyandika kuri sinema cyitwa Dealine kibivuga, Tom Cruise naramuka akinnye iyi filime, azaba aciye agahigo mu ruhando rw’abakinnyi ba filime ku isi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|