The Rock yinjiye mu bafana b’ingagi zo mu Birunga

The Rock umukinnyi w’ikirangirire muri Hollywood yahawe ingagi azabera ‘Parrain’, nyuma y’uko filime aherutse gukina yatumye akunda ubuzima bw’ingagi akiyemeza kuba umuvugizi wazo.

The Rock ubwo yari mu kiganiro 'Ellen Show' na Ellen Degeneres, avuga ku ngagi agiye kubera Parrain
The Rock ubwo yari mu kiganiro ’Ellen Show’ na Ellen Degeneres, avuga ku ngagi agiye kubera Parrain

Iyambere niryo ry’ingagi agiye kubera Parrain, nyuma y’uko ayihitiwemo n’umuryango Dian Fossey Foundation usanzwe urengera ingagi zo mu Birunga.

Umwaka ushize twabagejejeho inkuru ivuga kuri filime The Rock (Dwayne Johnson) yiteguraga gukina, bahereye ku ngagi yavukiye mu Birunga byo mu Rwanda ariko ikaza kujyanwa muri Amerika ari naho yaje kugirira ibibazo byatumye ishaka gusenya Umujyi wa New York.

Iyo Filime yiswe ‘Rampage’ yatangiye gukinwa ahagana muri Gicurasi 2017 ikaba izajya ahagaragara mu tariki 11 Mata 2018.

Nyuma y’uko arangije ibikorwa byo gukina iyi filime itegerejwe na benshi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, The Rock yatangaje ko ubushakashatsi yakoze ku ngagi kugira ngo bimufashe gukina neza, bwatumye arushaho gukunda ingagi.

Yabitangarije mu kiganiro “Ellen Show” gikorwa na Ellen Degeneres nawe usanzwe warihebeye ingagi, ubwo yari gikorwa cyo kwamamaza iyi filime mbere y’uko isohoka.

Yagize ati “Ubushakashatsi nakoze kugira ngo nshobore gukina muri ‘Rampage’ bwampaye ibirenze ku byo natekerezaga kandi nishimiye ko hari ingagi nahawe n’inshuti zanjye zo muri Dian Fossey Foundation ngo nyirere.”

Yavuze ko yiteguye ko umunsi umwe azahura nayo kandi ko bizamufasha gukomeza kumenya byinshi ku buzima bw’ingagi.

Iyi ngagi izagaragara muri filime Rampage isenya imiturirwa ya New York kubera imiti izamura ubukana bari bayiteye
Iyi ngagi izagaragara muri filime Rampage isenya imiturirwa ya New York kubera imiti izamura ubukana bari bayiteye

Iyambere ni ingagi y’imyaka 17, izwiho kuba ari yo ngagi nto yashoboye gushing itsinda ikiri nto. Yavukiye mu itsinda ryitwaga Pablo kandi ikaba ikomoka ku ngagi zikomeye mu ziba mu Birunga.

Mu 2013 Iyambere yavuye mu zindi ijya kwibana igenda ishaka izindi ziyiyngaho ku buryo nayo imaze kugira itsinda rikomeye mu matsinda umunani abarizwa muri Pariki y’i Birunga.

Ingagi zo muri Pariki y’I Birunga iifitanye amateka akomeye n’ibyamamare n’abantu bakomeuye ku isi, kuko uretse abazisura, zimaze gukinwaho filime nyinshi harimo izo wamenye n’izo utamenye.

Zimwe muri zo ni nka Gorilla in the Midst yakinywe mu 1988, hari na Planets of Apes ndetse na Rampage. Abakinnye muri izo filime ebyiri za nyuma bifashishije imico n’imigenzo y’ingagi zo mu birunga kugira ngo basanishe filime zano n’ukuri ku myitwarire y’ingagi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko amateka akomezwa gukora,bakora filime ku ngagi z’iwacu kko bituma ubukerarugendo beinjiza amadovise menshi.

Bavuga Vedaste yanditse ku itariki ya: 4-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka