Reba ibyamamare 16 bya Hollywood bisazanye itoto (Amafoto)

Aba ni bamwe mu byamamare bakanyujijeho mu mafirime yakunzwe cyane, ariko n’ubu bakaba bakigaragaraho itoto.

1. Keanu Reeves

Uyu mugabo yamenyekanye cyane muri filime yitwa ‘The Matrix Reloaded’, iyitwa ‘The Devil’s Advocate’ hamwe na Al Pacino, n’indi y’uruhererekane yitwa ‘John Wick’.

2. Jason Statham

Jason Statham yatangiye kwamamara cyane muri filime z’uruhererekane zitwa ‘The Transporter’ na ‘Fast and Furious’ ari hamwe na The Rock, Vin Diesel na nyakwigendera Paul Walker.

3. Will Smith

Will Smith yatangiye ari umuririmbyi mu njyana ya rap, aza kujya mu mwuga wo gusetsa mu biganiro byatambukaga kuri televiziyo, ariko kwamamare nk’umukinnyi wa filime byatangiriye kuri filime yitwa ‘Bad Boys’ ari hamwe na Martin Laurence nawe watangiye ari umuraperi.

4. Vin Diesel

Vin Diesel yatangiye kwamamara amaze gukina filime yitwa Triple X (XXX), aza gukundwa byimazeyo aho agaragariye muri filime yitwa Fast and Furious.

5. Laurence Fishburne

Laurence Fishburne ni umwe mu bakinnyi ba filime za Hollywood b’abahanga cyane. Imwe muri filime ze za kera ni ‘What’s Love Got to Do with It’ ivuga ku buzima bw’umuhanzikazi Tina Turner, aho Laurence akina yitwa Ike Turner (umugabo wa Tina), wamuhohoteraga cyane bikaza kubaviramo gutandukana. Laurence Fishburn yanakinnye muri ‘The Matrix Reloaded’ hamwe na Keanu Reeves.

6. Wesley Snipes

Imwe muri filime zatumye Wesley Snipes amenyekana ni iyitwa ‘Les blanchs ne savent pas sauter’, yanakinnye iyitwa ‘Demolition man’, aheruka no gukina mu yitwa ‘The Expendables’ igaragaramo ibihangange nka Schwarzenegger, Stallone, Dolph, Jason, Jet Li, Bruce Willis n’abandi.

7. Danny Trejo

Danny Trejo amenyerewe ari umugome muri filime hafi ya zose akinamo, inyinshi ziba zirimo ikiyobyabwenge cya cocaine. Iyo yamamayemo cyane ni iyitwa ‘Once upon a time in Mexico’ hamwe na Antonio Banderas n’indi irimo ubugome burenze kamere yitwa ‘Machete’ (umuhoro).

8. Samuel L Jackson

Samuel L. Jackson afite umwihariko mu gukina filime zivuga ku mateka y’ivanguraruhu ryo muri Leta Zunze Ubumwe za America, filime z’intambara, izisetsa n’izishingiye ku buzima bw’abahanzi. Imwe muri filime ze zakunzwe cyane ni iyitwa ‘Rules of Engagement’ akinamo ari umusirikare muri Iraq.

9. Donnie Yen

Uyu mugabo ukomoka muri Hong Kong (China), akunze gukina filime zo kurwana ariko ahanini zishingiye ku buzima bwabayeho. Iyamugize icyamamare cyane ni iyitwa ‘Íp Man’ ivuga ku buzima bw’umusaza watozaga nyakwigendera Bruce Lee.

10. Danny Glover

Danny Glover yatangiye kumenyekana muri filime zivuga ku buzima bubi bw’abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za America mu gihe cy’ivanguraruhu, ariko imwe mu zo yamamayemo cyane ni filime y’uruhererekane yitwa ‘Lethal Weapon’ hamwe na Mel Gibson.

11. Cary-Hiroyuki Tagawa

Uyu mugabo ukunze gukina filime ari indwanyi kabuhariwe ariko harimo n’ubugome akomoka mu Buyapani. Imwe muri filime zamuzamuye cyane ni iyitwa ‘Bridge of Dragons’ harimo na Dolph Lundgren.

12. Chow Yun-Fat

Chaw Yun-Fat amenyerewe muri filime zo kurwana (Kung-Fu), mu zamenyekanye cyane harimo iyitwa ‘The Bulletproof Monk’. Akomoka muri Hong Kong (China).

13. Michael Dudikoff

Michael Dudikoff yatangiye kumenyekana cyane muri filime yitwa ‘American Warrior’ akinamo ari umusirikare wa Leta Zunze Ubumwe za America ariko ari na Ninja mu buryo bw’ibanga. Iyo filime ye hari n’abayita ‘American Ninja’.

14. Christophe Lambert

Uyu ni Umufaransa wibera Hollywood, USA, ariko afite na filime nyinshi yakinnye akiri mu Bufaransa zirimo: ‘Ciao, les mecs (1979), Le bar du téléphone (1980) n’izindi. Mu zo yakiniye muri America harimo iyitwa ‘Mortal Kombat’.

15. Antonio Banderas

Uyu mugabo uzwiho no kumenya kuvuza gitari, filime ze nyinshi ziba zirimo imirwano y’inkundura. Imwe muri zo ni iyitwa ‘Once upon a time in Mexico’, yigeze no gukina filime yitwa ‘The Body’ ivuga ku mateka y’imva ya Yezu n’uburyo ngo umubiri we ushobora kuba waribwe bakabeshya ko yazutse!

16. Harrison Ford

Uyu mugabo n’ubwo hagati y’aya mafoto harimo imyaka 40, urabona ko agifite isura yo mu busore usibye ko imvi zabaye uruyenzi. Yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane yitwa “Indiana Jones’, yakinnye n’iyitwa ‘Air Force One’ ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka