#Oscars2024 : John Cena yambaye ubusa imbere y’imbaga

Icyamamare mu mikino ya ‘Catch’ no muri Sinema, John Cena, yatunguye benshi ubwo yageraga ku rubyiniro agahita yambara ubusa imbere y’imbaga y’abari bahateraniye.

Yari yaje yambaye muri ubu buryo
Yari yaje yambaye muri ubu buryo

John Cena yageze ku rubyiniro yambaye umwenda udoze mu buryo budasanzwe ufite ibara ry’ikigina hamwe n’inkweto za sandali. Yahise yikoza inyuma ku rukuta rw’umweru rwari ku rubyiniro maze akuramo uyu mwenda agaruka yambaye ubusa.

Yagarutse afite urupapuro rw’umweru rwanditseho uwatsinze mu cyiciro cya ‘Best Costume Design’ maze ahita atangaza ko filime yatsinze mu myambarire myiza ari ‘Poor Things.’ Asa n’utera urwenya yahise agira ati: ’’Sinzi impamvu mwivuna mushaka imyambaro yo kwambara kandi ntayihari irenze uko twavutse”.

John Cena yatunguye abantu ubwo yagaragaraga muri ubu buryo
John Cena yatunguye abantu ubwo yagaragaraga muri ubu buryo

Usibye aka gashya ka John Cena wambaye ubusa ku rubyiniro, filime ya “Oppenheimer” na yo yatwaye ibihembo 7 muri 13 yahataniraga, harimo icya filime ifite amashusho meza ndetse n’uwayiyoboye (Best Director) Christopher Nolan.

Ibihembo bya Oscars 2024 byatanzwe ku nshuro ya 96, byibanda ku byagezweho muri Sinema. Kuri iyi nshuro byayobowe n’umunyarwenya Jimmy Kimmel umenyerewe kuri televiziyo mu kigaro cyitwa “Jimmy Kimmel Live!”

Emma Stone yatwaye igihembo cy'umukinnyi mwiza wa filimi w'umugore (Best Actress)
Emma Stone yatwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa filimi w’umugore (Best Actress)

Emma Stone wakinnye muri “Poor Things” ni we watwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umugore (Best Actress) mu gihe Cillian Murphy wakinnye muri “Oppenheimer” ari we watwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umugabo (Best Actor).

Mu kwakira igihembo cy’umukinnyi mwiza, Cillian Murphy wakinnye muri Oppenheimer ari J. Robert Oppenheimer wakoze intwaro kirimbuzi (atomic bomb) yagize ati “Twakoze filime ivuga ubuzima bw’uwakoze atomic bomb, tubyemere cyangwa tubyange turi kuba mu Isi ye. Ni yo mpamvu iki gihembo ngituye abantu bashaka amahoro (peacemakers) ku isi hose.”

Cillian Murphy muri ibi bihe hatangwa ibihembo, yatwaye ibya Golden Globe, Screen Actors Guild Award na BAFTA.

Cillian Murphy yabaye umukinnyi wa filimi wahize abandi mu bagabo (Best Actor)
Cillian Murphy yabaye umukinnyi wa filimi wahize abandi mu bagabo (Best Actor)

Ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024 ryaranzwe n’ibyishimo ku batwaye ibihembo bitandukanye ariko hanze ya Dolly Theatre muri Los Angeles, i California ahatangiwe ibihembo ngarukamwaka bya Oscars, hari hateraniye imbaga y’abigaragambya basaba ko havugwa ku ntambara ziri kubera muri Gaza na Ukraine.

Christopher Nolan, Best Director
Christopher Nolan, Best Director
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka