Nyuma yo kubatizwa Kanyombya agiye gukina filime ari Yesu

Umunyarwenya Kayitankore Njoli uzwi nka Kanyombya atangaza ko nyuma yo kubatizwa, ubu yitegura gukina filime azakinamo ari Yesu.

Kanyombya avuga ari kwitegura gukina filime ya Yesu
Kanyombya avuga ari kwitegura gukina filime ya Yesu

Uyu munyarwenya wasengeraga muri Kiliziya Gatolika, yabatirijwe mu Rusengero rwa Rehoboth (Rehoboth Pentecostal church) kuri Pasika tariki 16 Mata 2017.

Kanyombya ufite imyaka 59 y’amavuko avuga ko nyuma yo kubatizwa agiye no gukina filime ya Yesu. Ahamya ko agiye kuyikina abisabwe n’abapasiteri. Iyo filime kuri ubu ngo yatangiye gutegurwa.

Akomeza avuga ko n’ubwo yakiriye agakiza, akabatizwa mu mazi menshi, ntakizahinduka ku bijyanye n’akazi ke.

Agira ati “Akazi k’umuntu aragakora kuko kaba kareba imbaga nyinshi ariko rero ni ukuvuga ngo ntabwo wareka akazi ko gukina filime, ngo ureke akazi ko gukora ibintu byo gusetsa tuvuge nko gukora ikinamico n’ibiki, ni ukuvuga ngo biratandukanye.”

“Roles (ibyo akina muri filime) ntaho zihuriye no kwemera Yesu no kwemera Imana. Role ni role nyine. Iyo role rero ntaho bihuriye no kwemera Imana.”

Ahamya ko ahubwo aho agomba guhinduka ari mu buzima busanzwe.

Ati “Mbere y’uko mbatizwa urumva ko hari bimwe na bimwe nanengaga hari n’ibindi ngomba kunenga nyuma yo kubatizwa. Niba tuvuge wari ufite kuba urakara, ukava mu burakari mbese nka wawundi uvuga ngo ibintu ni ukubisuzugura ukabireka.”

Kanyomya avuga kandi ko,yitegura gusezerana imbere y’Imana, ibintu ateganya gukora mu mwaka wa 2018. Yasezeranye imbere y’amategeko mu Kwakira 2012.

Kanyombya yavuze ko ubukwe busaba imyiteguro ihagije ku bijyanye n’amafaranga akaba ngo ari yo mpamvu amaze icyo gihe cyose.

Ati “Nabyo rero bigomba imyiteguro miremire, ugomba kwitegura neza, ukabanza ukagira amafaranga. Ukabanza ukareba ko abashyitsi b’imena ushobora kubabona atari abari bo bose.

Ariko ukareba ko ushobora kureba ko wategura ibyo byose. Ni imyiteguro miremire ndumva muri 2018 ari bwo naba narabirangije.”

Akomeza avuga gusenga no gufatanya n’abandi bakirisitu nibyo bizamufasha kwegera Imana bityo azagere igihe cyo gusezerana imbere yayo nta kibazo afitanye nayo.

Kanyombya yabatijwe mu mazi menshi kuri Pasika
Kanyombya yabatijwe mu mazi menshi kuri Pasika

Kanyombya avuga ko kuri ubu yiyumva nk’umuntu udasanzwe. Akaba ngo yarahisemo kubatirizwa mu mazi menshi kubera ko ngo yasanze ari ko kubatizwa k’ukuri.

Ati “Ni ukubera ko numvise ko ngomba kubatizwa mu mazi magari bitari bya bindi byo kubatizwa bya nyirarureshwa.”

Aha niho ahera ahamagarira n’abandi bahanzi bose kubatizwa. Ati “Meze neza cyane. Ahubwo nashishikariza n’abandi bahanzi bose baba abaririmbyi baba n’abakora filime kugira ngo nibura bamenye ko kubatizwa ari ikintu cyiza.”

Yongeyeho ko kubatizwa kwe atari ikinamico. Ikindi ngo kuba yarategereje iki gihe cyose kugira ngo abatirizwe mu mazi menshi ngo nta kibazo na kimwe abibonamo.

Yanavuze kandi ko kuba yarahisemo kubatirizwa muri Rehoboth ari amahitamo ye nk’uko umuntu wese agira amahitamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Tugomba GUSHISHOZA mbere yo guhitamo idini dusengeramo.Imana ntabwo yemera amadini yose,kuko amadini hafi ya yose yigisha ibinyoma kandi agakora ibyo imana itubuza.Niyo mpamvu ISI igira ibibazo.Urugero,mu gihe YESU yadusabye "gukorera imana ku buntu" nkuko tubisoma muli Matayo 10:8,pastors baba bishakira icyacumi.Utakibahaye ntabwo wakongera kubabona.Soma Ibyakozwe 20:33 wumve ukuntu PAWULO yaduhaye urugero rwo kubwiriza tudasaba amafranga. Naho IBINYOMA abanyamadini bigisha,ni byinshi cyane.Ariko abantu banga kwiga Bible,bibwira ko KUBATIZWA bihagije.Urugero,ntabwo Bible ibuza abantu kunywa VINO nkeya.Soma muli Tito 2:3,urasanga ko imana itubuza kunywa inzoga "nyinshi".Jya muli 1 Timote 3:8,naho hatubuza kunywa inzoga nyinshi.Komeza muli 1 Timote 5:23,imana yategetse TIMOTE kunywa Vino nkeya.Ntabwo imana yategeka umuntu gukora icyaha. Muli Yesaya 25:6,havuga ko imana iha VINO abantu ikunda.Ariko Bible ivuga ko ABASINZI batazaba mu Bwami bw’imana (1 Abakorinto 6:9,10).Pastors ntibakabifatire.Iyi mirongo myinshi nyizi kubera ko nemeye kwiga Bible.Nawe niba ubishaka,mbwira ngufashe. Buliya Pastor yabanje kubeshya Kanyombya ko "kunywa inzoga ari icyaha",nawe arabyemera.Buliya kandi Pastor yamaze kumwigisha ko natamuha icyacumi azaba akoze icyaha!!!Birababaje cyane.Ntashobora kumwigisha ko icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bwo muli ISRAEL bwitwaga ABALEWI.Byisomere muli KUBARA 18:21-24.

MAZIMPAKA Andrew yanditse ku itariki ya: 25-04-2017  →  Musubize

ndashaka uzanyigishe bible nanjye kabsa kuko ijambo ry’Imana ndifitiye inyota

Nepo yanditse ku itariki ya: 25-04-2017  →  Musubize

OK.Mpa telefone yawe dupange uko tuzigana.

MZAIMPAKA Andrew yanditse ku itariki ya: 26-04-2017  →  Musubize

Muvandimwe Mazimpaka,

Biratangaje kubona ubutumwa utanze ku kubatizwa kwa Kanyombya bwerekeranye no ku gutanga icya cumi cyangwa kutagitanga, kunywa inzoga cyangwa kutazinywa. Ubuse urumva koko iyo nyigisho yawe yakweza umutima w’umunyabyaha cyangwa yamutera kugira ibyiringiro by’ubugingo buhoraho?? Ndabona nawe usibye kuvuga ngo wasomye Bible , hari byinshi ugikeneye kumenya, uramutse ubaye umuntu witeguye kwakira umucyo mushya ukomoka mu Ijambo ry’Imana. Cyakora ubutumwa watanze bwasenya amwe mu madini yubakiye kuri icyo cyacumi uvuze, ariko bukanatera abagize inda imana ya bo kuba ba Somagake.

1 Petero 5:8 Mwirinde IBISINDISHA mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera.

1 Petero 4:7 Iherezo rya byose riri bugufi. Nuko MUGIRE UBWENGE MWIRINDA IBISINDISHA, mubone uko mugira umwete wo gusenga.

Nibura iyi mirongo ibwira Umwana w’Imana wese icyo agomba kwirinda n’uko akwiriye kumera niba yifuza kunesha mu rugamba inyokomuntu yose irimo no kuzaba yiteguye gusanganira Yesu ugiye kugaruka vuba bidatinze. Bitabaye ibyo nawe wazaconshomerwa da!

kamana yanditse ku itariki ya: 26-04-2017  →  Musubize

Waramutse MAZIMPAKA. Njye ndi umwizera usanzwe ariko ukunda cyane gusoma no gusha gusobanukirwa na Bibiliya kuko imfasha kumenya icyo Imana yaturemye twese inshakaho. None niba warasomye igitabo cy’Abarewi ndizera ko wasanzemo ko abo barewi bari batunzwe n’ibyo abisirayeri bazanaga mu nzu y’Imana (ni ukuvuga icya cumi n’amaturo, ibyo byari bimeze bityo kuko ntakindi bakoraga usibye umurimo w’Imana. Niyo mpamvu Abapastoro bakora umurimo w’Imana bagomba nabo gutungwa n’icacumi ndetse n’ayo maturo agafasha Itorero gukura mu buryo bwose(kugira inyubako, kongera umubare w’abizera hashingwa insengero hiryo no hino ..... Ibyerekeye kunywa inzoga usibye n’Imana na Muganga azakubwira ko zangiza ubuzima niyo mpamvu akubwira ati bigushobokeye wazireka. Hari ibyo Imana yagiye yemerera umuntu kuberako yananiranye!!! Nk’urugero uzasanga muri Bibiliya hari bagabo bari bafite abagore benshi, nonose wakwihandagaza ngo umugabo w’iki gihe ashake abagore benshi???? Imana Idufashe twese, igihe twiga Bibiliya (Ijambo ryayo)dusobanukirwe n’icyo idushakaho, kuko hari igihe dusobanura Bibiliya tugendeye ku byatunaniye kuvaho cyangwa kubyo dukunda kandi kubivaho bitashoboka maze tugashaka amasomo yo kudushygikira. Muri Bibiriya ntawe utabonamo ibyo gushygikira ibyo akora: n’umusambanyi yabibona kuko harimo inegro z’abasambanyi bakoze neza!!! Twotonde tuyoborwe na Mwuka Muziranenge!!!

nzabandora yanditse ku itariki ya: 26-04-2017  →  Musubize

Mwe mwanditse murwanya MAZIMPAKA,mushobora kuba muli ba Pastors.Wowe witwa KAMANA,watanze amasomo avuga "kwirinda ibisindisha".Ni kimwe nuko imana idusaba "kwirinda abantu babi" cyangwa "kwirinda kurya ibiryo byinshi".Iyo nkubwiye ngo uzirinde Yohana,ntibivuga kutamuvugisha.Bivuga kwirinda ngo atakwanduza.Kwirinda Vino,bivuga kwirinda kunywa Vino nyinshi ngo udasinda.Bihuye rero n’ibyo imana idusaba.Nukuvuga kutanywa inzoga nyinshi.None se ari wowe,ari n’imana iha Vino abantu ikunda (Yesaya 25:6),twemere nde?Ntabwo urusha ubwenge imana.Naho wowe NZABANDORA,sigaho kugereranya Pastors n’Abarewi.Jye nirirwa mu mihanda mbwiriza abantu kandi ntasaba icyacumi kuko YESU yabitubujije (Matayo 10:8).Nta Pastor numwe ndahura nawe abwiriza.Abayoboke be bamubona mu rusengero ku cyumweru gusa,aje gutwara icyacumi.Wikwitiranya gukorera inda ye no gukorera imana.Soma Abaroma 16:18.

KEMAYIRE Johnson yanditse ku itariki ya: 26-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka