NYIRINGANZO: Mukandengo Athanasie wakinnye ari ‘Uwera’ na ‘Kivamvari’ yigeze kuba Umubikira
Mukandengo Athanasie wamamaye cyane mu makinamico ni umwe mu batangiranye n’itorero Indamutsa ryo kuri Radiyo Rwanda ubwo ORINFOR yatangizaga gahunda y’amakinamico mu 1985, ariko we yari asanzwe ahakora kuva mu 1977 ashinzwe kugenzura ibinyura kuri radiyo (régisseur d’antenne).

Yakinnye mu makinamico menshi mu ijwi ryiza cyane, akenshi akaba yarahabwaga gukina mu mwanya w’umukobwa cyangwa umugore w’umutima, rimwe na rimwe akanakina ari umugore w’umubisha ariko nabwo mu ijwi ritagira uko risa.
Mu makinamico yakunzwe cyane Mukandengo yumvikanamo, harimo iyitwa ‘Miranzi ya nyamunsi’ benshi bakunze kwita ‘Uwera’ n’indi yitwa ‘Mazi ya teke’, ariko yanakinnye mu ikinamico Urunana itambuka kuri Gahuzamiryango muri gahunda y’Ikinyarwanda ya BBC, aho yamamaye ku izina rya ‘Kivamvari’.
Mukandengo Athanasie ni kavukire wo mu mujyi wa Kigali mu Rugando ku Kimihurura, uwa gatanu mu muryango w’abana icumi; ariko abavandimwe be barindwi (abakobwa batatu n’abahungu bane) bicanywe na se muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyina yitabye Imana azize uburwayi mu 1992.
Mukandengo Athanasie ufite imyaka irenga 60, yigeze kuba umubikira w’umunovisiya ahagana mu 1971, ariko aza kuvamo ashakana na Byabarumwanzi François.
Byinshi kuri uyu mubyeyi usazanye ibigwi, bikurikire muri iki kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio:
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
yashakanye n.uwahoze ari mayor wa RUHANGO
uyumubyeyi nange ndamukunda azi gucyina pe
abantu bo hambere bari abahanga.ubu ibintu byose byabaye ibishinwa
Yali umuntu uganira asaka ku buryo utashoboraga no kumenya ni ba agusetse cyangwa akwishimiye. Ni muli ubwo buryo naje kumwumva abwira umuntu twakoranaga ngo:" Akabaye icwende ntikoga, niyokoze ntikanoga, iyo kanoze ntigashira kunuka ." Yabivuze yisekera aliko njye nakomeje kwibuka iyo mvugo yuzuye sagesse utayifatiye hejuru ahubwo ukayisesengura.
Deogratias Karegeya
Yewe Athanasia we nagukunze ndi umwana n’ubu ndacyagukunda.Iyo mbonye umwanya numva ijwi ryawe nkanezerwa cyaneee.Imana ikomeze ikurinde nusura u Rwanda nzagusengerera ka primus cyangwa divayi mbese ikikunyura cyose.Ndibuka ikinamico wakinnye zose
Dutahe cyane
Ikinamico yakinye nzifite kuri casette zajyaga muri radio za kera ku buryo ntakizumva kandi yari azi gukina neza kandi n’ubuhanga bwinshi niko gahinda mfite