Niyitegeka Gratien (Seburikoko) yavuze icyamushimishije n’icyamubabaje mu buzima

Niyitegeka Gracien uzwi cyane nka Seburikoko cyangwa Papa Sava, kubera filime akinamo yitwa ayo mazina, yavuze ikintu cyamushimishije kurusha ibindi mu buzima bwe, ndetse n’icyamubabaje kurusha ibindi.

Niyitegeka Gratien
Niyitegeka Gratien

Mu kiganiro ‘Inkuru yanjye’ gikorwa n’Umunyamakuru Mbabazi Gerard gitambuka ku rubuga rwa Youtube, Seburikoko yagarutse ku nzira ndende yanyuzemo kugira ngo agere aho ageze ubu, kuko yiyumva nk’umukire kandi koko bikaba ari byo, kubera ko yitunze ndetse afite aho atuye kandi heza, mu gihe mu buto bwe yigeze guhura n’ubuzima bugoye cyane, kugeza no ku rwego rwo kubwirirwa cyangwa se kujya guhingira abantu ngo abone amafaranga.

Yagize ati “Mu bwana twari twifashije, nyuma biza kwanga cyane, kuko ndibuka ko n’amafaranga ya mbere najyanye segonderi 1995, narayahingiye ku muntu hariya za Gaseke imibyizi. Ni cyo nkunda kubwira abantu ko ubuzima ntabwo ari umurongo ugororotse”.

Seburikoko avuga ko nubwo yabaga yiga iwabo mu rugo hari inzara akabwirirwa, yakomezaga kugira umuhate wo kwiga kuko yatsindaga mu ishuri, kuko ngo hari n’imvugo y’Abanyarwanda ivuga ko “Utayihinganye atayishira”, ariko akagira n’ababyeyi bakomeza kumushishikariza kwiga, rimwe na rimwe bakagurisha amaterasi y’isambu kugira ngo abana bakomeze bige.

Nyuma yo kurangiza kwiga, avuga ko yagerageje kugaruza ubwo butaka ababyeyi bari baragiye bagurisha kugira ngo yige, nubwo atari bwose yashoboye kugaruza kuko bitaba byoroshye.

Avuga ko ubuzima bwo kuba mu bukene no mu bukire byamwigishije ibintu bibiri by’ibanze, harimo kuba ubuzima bw’Isi butagororotse, ndetse no kuba ntawigira, nubwo iyo umuntu akize nyuma agakena abantu bamwe bamuvaho.

Ati “Ntawigira, aho ushoboye rero uzafashe abandi, nabo babashe gufasha ababo nabo bazafashe abandi. Njyewe ni wo murongo ngenderaho. Ni nako nkorana n’abo dukorana, ntabwo ngukoresha ngo uze ugume kwa Papa Sava mere nk’umuntu uri kugukandirayo, ahubwo ibintu naguhaye, uroye hari aho byakugeza. Niba bihakugeza se, hari uwundi wafashije na we ngo bimugeze ahandi? Ni uko njyewe nkora ibintu byanjye”.

Seburikoko yabajijwe ikintu cyamubabaje kurusha ibindi byose mu buzima, yavuze ko yababajwe cyane n’urupfu rwa Mama we rutunguranye.

Yagize ati “Icyambabaje kurusha ibindi byose, ni ugupfa kwa mama bitunguranye”.

Seburikoko kandi yanavuze icyamushimishije kurusha ibindi byose mu buzima, aho yavuze ko ari imihindagurikire y’ubuzima, ava mu buzima bugoye akagera mu buzima bwiza, ariko cyane umunsi yavuze umuvugo muri KIE imbere ya Perezida wa Repubulika, akamusabira agashimwe (agafanta).

Yagize ati “Buriya rero, nk’ikintu nakubwiye nahuye nacyo nkigera muri KIE, nkigera muri EPLM, nkagirirwa amahirwe yo gukora ‘poeme’ ya mbere, nkayikora nakira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, akanansabira akantu ko kunywa, Hon. Mudidi wayoboraga KIE na we akakampa koko”.

Ati “Icyo gihe ndabyibuka barabiganiriye, kuko narangije kuvuga umuvugo, arampamagara kumwe baguhamagara ngo bagukore mu ntoki, bankora mu ntaki, hanyuma aramubaza ati, aba banyeshuri harya murabahemba? Mudidi na we ati oya, aba baba ari abanyeshuri, ntabwo bakora bahembwa. Perezida aravuga ati, mumurebere agafanta, icyo gihe bampa ibifanta. Icyo gihe biba ari ‘motivation’ kuko n’ibindi byose uba warabibonye mu by’ukuri, ariko aho hantu, abantu benshi baba babikeneye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

glacien ndamufana

divine yanditse ku itariki ya: 10-11-2023  →  Musubize

nange ndamukunda galacian kubwo ubutumwa bwiza atambutsa binyuze muri cinema imana ikomez kumugwiriza impano ndabakunda

uwihanganye egide yanditse ku itariki ya: 8-11-2023  →  Musubize

NIBYIZA GUHA UMUNTU IBIMUGIRIRA AKAMARO KANDI NAWE AKAKAGIRIRA ABANDI KUKO NTAMUGABUMWE.TWAMAGANE ABAKORESHA ABAKOZI BAKANYAKABYIZI BAGERA ISAHA YO GUTAHA BAGATERA IMBUTO AHO GUCYURA UWO MUKOZI IGIHEMBO CYANYUMA YISAHA NTACYO KIMAZE.

NZAYISENGA INNOCENT yanditse ku itariki ya: 6-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka