Nahimana Adrienne wamamaye muri filime y’uruhererekane ‘Ninde’ yitabye Imana
Nahimana Adrienne, Umurundikazi wamamaye ku izina rya ‘Bikira Mariya Mawe’, akaba yari azwi cyane nk’umukinnyi w’inararibonye muri filime y’uruhererekane yitwa Ninde, ndetse akaba n’umunyarwenya uzwi, yitabye Imana.
Ni inkuru y’umubabaro ukomeye ku bakunda imyidagaduro cyane cyane mu Burundi, kuko bivugwa ko yari akunzwe n’Abarundi batari bakeya bakurikira Ninde, inyura kuri Televiziyo y’u Burundi (RTNB na Radio), ariko hari n’Abanyarwanda bazi iyo filimi bakundaga uwo mukinnyi.
Nahimana Adrienne yitabye Imana ku itariki 18 Mutarama 2024, akaba yari amaze iminsi arwaye indwara ya diyabete, ubuzima bwe butameze neza nk’uko byatangajwe n’abo mu muryango we.
Nk’uko byatangajwe na Ishami TV y’aho mu Burundi, Nahimana yatangiye gukina filimi mu 1981, kugeza n’ubu akaba yari agikina.
Nahimana Adrienne apfuye afite imyaka 67 kuko yari yaravutse mu 1957, akaba yaravukiye i Gitega mu Burundi, akaba yafatwaga nk’icyitegererezo kuri bamwe mu bakina filime.
Mu byo Nahimana azibukirwaho aho mu Burundi, ni uko yamenyekanishaga ibijyanye n’umuco n’migenzo by’u Burundi, abinyujije muri Filime ya Ninde no muri za byendagusetsa.
Hari kandi amagambo Nahimana Adrienne azahora yibukirwaho n’abari bamuzi bose, bitewe n’uko yakundaga kuyakoresha, harimo ‘Bikira Mariya Mawe’ bahise banamuhimba iryo zina, hakaba irindi ngo ‘Ntunkoroge’ ndetse na ‘Mukama w’ikigongwe’.
Ohereza igitekerezo
|