Nagiye muri sinema nkuze ariko byahoze bindimo kuva cyera - Ndimbati

Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati muri Papa Sava, ngo n’ubwo yinjiye muri sinema akuze ariko ngo ni ibintu byari bimurimo kandi ngo yahoze abikunda akiri na mutoya.

Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati muri Papa Sava
Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati muri Papa Sava

Abakurikira Filime zo mu Rwanda muri iyi minsi, usanga bishimira imikinire y’uwahimbwe Ndimbati mu ruhererekane rw’imikino isetsa inyura kuri murandasi yitwa Papa Sava. Uyu mukino wahimbwe na Niyitegeka Gratien wiyise Papa Sava muri uyu mukino, warushijeho kumenyakanisha Mustafa.

Mustafa usanzwe ari umukozi w’imwe mu masosiyeti itwara abantu mu modoka ntoya z’amavatiri, avuga ko bimutangaza ukuntu asigaye agera mu bice by’icyaro agasanga hari abantu benshi bamuzi kubera gukina muri sinema nyarwanda.

“Jyewe mvuga ko umuntu umwe muri batanu mu Rwanda ashobora kuba areba sinema nyarwanda. Impamvu mbivuga, nagiye mu cyaro cy’akarere ka Rutsiro, abana bakajya bampamagara amazina nitwa muri sinema birantangaza.

Nubwo adakunda kuvuga imyaka afite, bagenzi be bo muri Sinema bemeza ko ari hejuru y’imyaka 45 y’amavuko, bikamutandukanya cyane n’abandi benshi bari muri sinema kuko usanga abenshi bakiri urubyiruko. Ndimbati avuga ko gukora sinema akuze ntacyo bimutwara kuko we ngo ari ibintu yahoze akunda kuva kera, akanavuga ko yasanze sinema igomba kuba ubuzima bwe.

Agira ati “Nagiye muri sinema nkuze, n’abo dukinana banyita Baba, bashaka kuvuga ko ndi papa wabo. Ariko sinema nayigize ubuzima bwanjye kuko uretse kuba intunze, ni n’ibintu binshimisha kandi nahoze nkunda kuva nkiri umwana.”

Ubwo yabazwaga ibijyanye n’ukuntu akunda kugaragara muri Sinema arya cyane, Uwihoreye wiswe Ndimbati yabaye nk’usetsa avuga ko n’ubundi ngo amafunguro yamunaniye ariko ngo ntayo asubiza inyuma ariko akibanda cyane ku nyama z’inkwavu, inkoko n’ihene.

Byatumye benshi bibuka agace ko muri Papa Sava akinamo arya cyane ariko akumvisha Papa Sava uburyo amafunguro akunze kumunanira ndetse muri ako gace n’ubwo aba atamira itama rinini, aba yumvikanisha ko yari ageze aho yijuse kuko ngo n’umugore we yari amaze kumugaburira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka