Mutesi Jolly agiye gushyira hanze Filimi mbarankuru ivuga ku buzima bwe

Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda muri 2016, agiye gushyira hanze filimi mbarankuru y’iminota 18 izaba ivuga ku buzima bwe, uhereye mbere yo kuba Miss Rwanda, mu gihe cy’ikamba, ndetse na nyuma y’uko atanze ikamba agakomeza mu bindi bitandukanye.

Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2016, aha yari mu kiganiro kuri KT Radio (Ifoto yo mu bubiko)
Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2016, aha yari mu kiganiro kuri KT Radio (Ifoto yo mu bubiko)

Miss Jolly yavuze ko ashaka gutanga isomo ryo gukomeza urubyiruko, kuko yahuye n’ibintu byinshi byamucaga intege mu buzima bwa buri munsi, ariko akanga agakomeza akagera kuri bimwe mu byo yifuzaga kugeraho.

Yagize ati “Hari abantu benshi banyandikira bambwira ko bamfatiraho urugero, ariko mba mbizi ko umuntu atanyuze mu bintu byiza gusa kandi ntabwo ari byo bisobanura uwo uzaba we. Hari ibyo bamvugagaho bihabanye n’ukuri, rimwe bakaba banavuga ko niyemera, ugasanga hari isura wambara itandukanye n’uko jyewe nsanzwe ndi.”

Yavuze ko hari n’abakobwa benshi batinya ibikorwa bituma bamamara kubera gutinya ibyo byo kuvugwa, ari na byo yahereyeho ashishikariza abakobwa kudacika intege bakagira umurava kugeza bageze ku nzozi zabo.

Mutesi Jolly avuga ko iyi filimi yarangije kuyitunganya ndetse ko ateganya ko yasohoka ku wa Gatatu w’itariki 13 Gicurasi 2020, akazayishyira hanze yifashishije imbuga nkoranyambaga ndetse n’itangazamakuru.

Muri iki kiganiro Miss Jolly yavuze ko gushyira hanze iyi Filimi mbarankuru imwerekeyeho, ari igitekerezo yagize muri uyu mwaka wa 2020, kuko yumvaga hari icyo agomba guha urubyiruko rumukurikira kugira ngo arwigishe kudacika intege.

Ati “Numvise ko mfite ideni ryo kubwira urubyiruko ko umuhanda utagororotse kandi ko badakwiye gucika intege kugera bageze ku nzozi zabo.”

Ni filimi izaba iri mu cyongereza kuko yizera ko hari umubare munini w’Abanyarwanda bazi uru rurimi kubera aho uburezi bugeze, ariko yanateganyije ko inkuru yayo yarenga imbibi ikagera mu bihugu byo hanze nka Kenya, Tanzania, Uganda no hanze kure aho bashobora kumva iyi nkuru.

Mutesi Jolly, ni Miss Rwanda watorewe kwambara iri kamba mu mwaka wa 2016, anitabira amarushanwa ya Miss World muri uwo mwaka aza mu bakobwa 25 ba mbere ku isi mu bafite ubwiza bufite intego, nyuma atangiza imishinga itandukanye irimo iy’ubujyanama ku ishoramari mu Rwanda, iy’ibiganiro mpaka bihuza abantu banyuranye, akaba ari n’umwe mu bashinzwe akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka