Menya uko umunsi wa Niyitegeka Gratien ‘Papa Sava’ uba uteye muri #GumaMuRugo

Muri iki gihe cyo kuguma mu rugo kitoroheye benshi, umukinnyi wa filimi Niyitegeka Gratien yakoresheje igihe cye asoma inyandiko zirenga zirindwi anandika imikino 27 azakuramo filimi nshyashya hamwe n’imivugo mishya azashyira hanze ubwo gahunda ya #GumaMuRugo izaba irangiye.

Niyitegeka yabonye umwanya wo gusoma ndetse no kwandika imikino inyuranye
Niyitegeka yabonye umwanya wo gusoma ndetse no kwandika imikino inyuranye

Niyitegeka Gratien wamamaye nka Seburikoko cyangwa Papa Sava bitewe n’imikino y’uruhererekane akinamo, avuga ko muri iyi minsi yo kuguma mu rugo, umunsi we uba ugizwe n’ingengabihe idahinduka cyane nko kubyuka akandika ibihangano bishya mu masaha ya mugitondo cyangwa gusubiramo ibyo yanditse mbere, kujya ku meza agafata amafunguro, gusoma ibitabo no gukora ubushakashatsi cyangwa kureba ibyegeranyo birimo ubuhanga, imyitozo ngororamubiri, kuganira n’inshuti ze ku mbuga nkoranyambaga ubundi mu masaha y’umugoroba akareba televiziyo akajya kuryama.

Muri iyi minsi yo kwandika, Seburikoko avuga ko amaze kwandika imikino 25 ya Papa Sava (filimi y’uruhererekane inyura kuri Youtube), amaze kwandika imivugo myinshi , hamwe n’imikino mishya ibiri y’ikinamico azakina wenyine yise ‘Nyakamwe’.

Umunyamakuru wa Kigali Today amubajije ibitabo yasomye, Seburikoko yagaragaje urutonde rw’ibitabo yasomye birimo byinshi bivuga ku mateka y’u Rwanda, harimo Ibirari by’insigamigani Imigenzo imiziro n’imiziririzo, Inganji Karinga, Abambari b’inganzo ngari, Inganzo y’ubwanditsi, Bagiramenyo, Imigani migufi, ibisakuzo n’inshamarenga n’ibindi.

Impamvu y’ibi bitabo byose bivuga ku Rwanda Seburikoko avuga ko ahorana amashyushyu yo kumenya umuco w’u Rwanda ndetse n’imibereho y’Abanyarwanda bo hambere, kuko na we akuramo inganzo imufasha mu bihangano bye.

Uretse gukina filimi n’imikino isekeje, anavuga amazina y’inka, akandika akanavuga imivugo, agakesha imihango y’ubukwe bwa Kinyarwanda, n’ibindi byinshi bimuhuza n’umuco, ku buryo kuri we gusoma ibi bitabo ngo bimugirira akamaro cyane.

Uretse ibi twanamubajije uko imibereho ye imeze cyane ko muri iyi minsi ubushobozi bwa benshi bwasubiye hasi, ndetse Seburikoko n’abandi bakinana filimi bakaba babonaga amafaranga avuye mu byo bakora bya buri munsi.

Yagize ati “Kwinjiza byarahindutse cyane kuko wenda aho umuntu yakuraga nko mu biraka by’impera z’icyumweru (MC & amazina y’inka) byarahagaze, ikinamico twakinaga mu bukangurambaga zarahagaze, no kuri Youtube byagabanutseho nka 60% kubera ko abo dukorana na bo ni Leta zunze Ubumwe za Amerika, kandi na bo barakorera mu rugo, nta kwamamaza”.

Gusa nubwo bimeze bitya, Seburikoko avuga ko we ku giti cye ataragira ikibazo cy’amafaranga kuko yari yarizigamiye mu byo yakoze cyane. Agira ati “Jyewe ndacyagerageza nta kibazo mfite”.

Seburikoko ni umwe mu bakinnyi ba filimi uhemba bagenzi be bakinana mu mikino nka Papa Sava n’indi. Hari abo duherutse kuvugana na bo muri aba bakinnyi batubwira ko ubukene bumeze nabi kuko imirimo yabo yahagaze, gusa uyu muhanzi yatubwiye ko mu bo ashinzwe guhemba barimo Ndimbati, Digidigi n’abandi bavugana kenshi, ku buryo iyo hari ugize ikibazo muri iyi minsi amufasha kugikemura kuko abizi ko akazi kabo kahagaze.

Ati”Abo dukinana mpemba dufite imbuga duhuriraho kandi tuvugana kenshi, ntawufite ikibazo kidasanzwe, ariko n’iyo hari ukigize turavugana tugashaka igisubizo”.

Gahunda yo kuguma mu rugo yabaye isomo rikomeye ku Banyarwanda benshi cyane cyane ku bijyanye no kuzigama no gukorera akazi mu rugo, hamwe no gukoresha ikoranabuhanga kurusha uko ryakoreshwaga mbere.

Ibi ntibitandukanye cyane n’ibyo Gratien Niyitegeka avuga yigiye muri ibi bihe, kuko ibintu bitatu by’ingenzi iyi gahunda izamusigira ari ukugerageza kuzigama amafaranga yamufasha mu bihe bikomeye, guhorana ibihangano byinshi byaba ibyanditse cyangwa ibitunganyije ashobora kubika akazabisohora mu gihe runaka, ndetse ngo byamwigishije kwihatira gukoresha ikoranabuhanga kurusha uko yarikoreshaga mbere, akanabishishikariza abahanzi bagenzi be.

Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko cyangwa Papa Sava, ni umuhanzi w’ibihangano binyuranye, kuko yamenyekanye bwa mbere ubwo yagaragaraga muri filimi yitwaga Zirara zishya, aho yakinagamo ari Sekaganda, nyuma agenda ajya mu zindi filimi nyarwanda zitandukanye, ariko iyongeye kumwamamaza cyane ni Seburikoko itambuka no kuri Televiziyo Rwanda.

Ni umukinnyi w’ikinamico mu itorero Indamutsa akaba n’umwanditsi wayo, akanakora amasoko menshi yo kwamamariza ibigo bitandukanye by’ubucurizi. Mbere y’uko yirundururira mu mwuga w’ubuhanzi, akaba yarigishaga mu mashuri yisumbuye amasomo ya siyansi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

igiheniryaringo abanyempano mudufashe? murakoze

Mwizerwa samuel yanditse ku itariki ya: 17-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka