Menya abakinnyi 5 ba filime batunze akayabo kurusha abandi ku Isi

Gukina filime ni umwe mu myuga benshi usanga bifuza kujyamo bitewe n’uko ari uruganda rw’imyidagaduro rurimo amafaranga menshi haba mu bihe byahise ndetse bikaba byararushijeho kuba akarusho muri iyi myaka ya vuba nyuma y’umwaduko w’ikoranabuhanga riteye imbere by’umwihariko mu bihugu byateye imbere mu kuzikina no kuzitunganya, bituma ari naho usanga abakinnyi cyangwa abazitunganya babarirwa amamiliyari mu madolari batunze.

Abagabo bayoboye abandi mu gutunga akayabo babikesha gukina filime
Abagabo bayoboye abandi mu gutunga akayabo babikesha gukina filime

kuri uru rutonde rw’abakinnyi batanu ba filime batunze kurusha abandi twabegeranyirije, rwiganjeho abanyamerika bo muri Hollywood, agace gafatwa nk’umurwa w’isezerano ku bakinnyi ba filime, haba ku banyamerika ubwabo ndetse no hanze yayo.

Kugeza aho uyu mwaka wa 2024 ugeze, dore abakinnyi 5 ba mbere bakize ku Isi.

1. Tyler Perry

Tyler Perry, niwe uyoboye abakinnyi ba filime batunze amafaranga menshi ku Isi
Tyler Perry, niwe uyoboye abakinnyi ba filime batunze amafaranga menshi ku Isi

Tyler Perry w’imyaka 54, ni umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, akaba n’umwanditsi wazo. Uyu niwe wanditse, ayobora ndetse ashora muri filime y’uruhererekane yiswe "The Oval".

Ni filime ivuga ku mateka ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Hunter Franklin na madamu we Victoria Franklin, aho umugabo aba ari umuzungu naho umugore akaba umwirabura mu kwerekana ko hadakwiye ivangura rishingiye ku ruhu, nubwo bombi baba bafite imico n’imyitwarire y’urukozasoni.

Perry yagiye agira amahirwe yo kwinjiza amafaranga menshi binyuze mu gukina, kuyobora, gutunganya no kwandika filime zitandukanye ndetse birushaho nyuma yo gushinga inzu ikomeye itunganya filime iherereye muri Atlanta ndetse bikaba byarashimangiye umwanya we nk’umunyamerika ukomeye muri Hollywood.

Forbes igaragaza ko kugeza muri 2024, umutungo afite ubarirwa agaciro ka miliyari 1,4 mu madolari, Tyler Perry kandi aya mafaranga akaba anayavana no mu bindi bikorwa by’ubucuruzi no mu myidagaduro.

2. Jerry Seinfeld

Jerry Seinfield, wamamaye cyane nk'umunyarwenya
Jerry Seinfield, wamamaye cyane nk’umunyarwenya

Jerry Seinfeld, w’imyaka 70, ni Umunyamerika w’umunyarwenya wamamaye cyane akaba umwanditsi, umukinnyi wa filime ndetse na n’umwe mubazitunganya. Uyu azwi muri filime yamamaye cyane yitiriye izina rye “Seinfeld”.

Uyu mugabo agatubutse atunze gaturuka ku masezerano y’igihe kirekire yagiye agirana n’ibigo bitandukanye kandi bikomeye, ibitaramo by’urwenya yagiye ategura ndetse no mu yindi mishinga y’ubucuruzi, harimo n’ubufatanye yagiranye na Netflix binyuze mu kiganiro cye yise “Comedians in Cars Getting Coffee.”

Umutungo uyu mugabo afite kugeza ubu ubarirwa agaciro ka miliyari imwe mu madolari y’Amerika.

3. Dwayne Johnson (The Rock)

Dwayne Johnson uzwi nka "The Rock" nawe ari mu babarirwa akayabo atunze
Dwayne Johnson uzwi nka "The Rock" nawe ari mu babarirwa akayabo atunze

Dwayne Johnson uzwi kandi ku izina rya “The Rock” ni umukinnyi w’umunyamerika, umucuruzi ndetse n’umukinnyi wo gukirana (Wrestling) wabigize umwuga.

Dwayne Johnson waje gukoresha igikundiro ndetse n’igihagararo afite mu mukino wo gukirana akerekeza no muri sinema byatumye akundwa no muri filime zitandukanye twavuga zikomeye ndetse zamamaye harimo nka “Fast and Furious” na Jumanji”.

The Rock, uretse gukina filime yamamaye no mu mukino wo gukirana (Wrestling)
The Rock, uretse gukina filime yamamaye no mu mukino wo gukirana (Wrestling)

Dwayne Johnson, w’imyaka 52, wagiye anifashishwa muri filime z’abana harimo nk’iyamamaye cyane yitwa "Moana" yasohotse mu 2016, kugeza ubu abarirwa umutungo ufite agaciro ka miliyoni 800 z’amadolari.

4. Shah Rukh Khan

Shah Rukh Khan, ni umwe mu bakinnyi ba filime batunze akayabo kurusha abandi ku Isi atabarizwa i Hollywood
Shah Rukh Khan, ni umwe mu bakinnyi ba filime batunze akayabo kurusha abandi ku Isi atabarizwa i Hollywood

Shah Rukh Khan, uyu ni umugabo wamamaye muri sinema yo mu Buhinde (Bollywood), akaba kandi umukinnyi wa filime umeneye muri uru rutonde atari umunyamerika.

Uyu mugabo w’imyaka 58, ni umukinnyi wa filime, arazitunganya ndetse akanaziyobora.

Mu itangazamakuru ryo mu Buhinde azwi nka "Baadshah of Bollywood" ndetse na "King Khan", yagaragaye muri filime zirenga 100, bituma arushaho kwamamara cyane, ndetse yahawe ibihembo birenga 14 bya Filmfare Awards.

Shah Rukh Khan, ni umugabo kandi ufite igikundiro mu Buhinde
Shah Rukh Khan, ni umugabo kandi ufite igikundiro mu Buhinde

Khan bitewe n’amafaranga yakuye muri sinema y’u Buhinde, kongeraho imigabane afite mu ikipe ya Cricket yitwa Kolkata Knight Riders IPL ndetse no gushora mu bushabitsi butandukanye, bituma aba umwe mu bakinnyi bakomoka mu Buhinde bakize ku isi.

Bivugwa ko Shah Rukh Khan afite umutungo ungana na miliyoni 770 z’amadolari.

5. Tom cruise

Tom Cruise, niwe wa gatanu ku Isi mu bakinnyi ba filime batunze amafaranga menshi
Tom Cruise, niwe wa gatanu ku Isi mu bakinnyi ba filime batunze amafaranga menshi

Umukinnyi wa Gatanu kuri uru rutonde ni Tom cruise nawe akaba akomoka muri Amerika, ni umwe mu bamaze kwinjira mu gutunganya filime, kuzandika ndetse akanaziyobora.

Uyu mugabo umaze ibinyacumi bitandukanye muri sinema y’Amerika, kongeraho n’ubuhanga bwe mu gukina filime, byatumye afatwa nk’umwe mu banyabigwi bo muri Hollywood.

Tom Cruise ku myaka 61, azwi cyane muri filime “Mission: Impossible” ibice bitandukanye n’izindi filime nyinshi yagiye akinamo ndetse zikamamara byatumye yinjiza amafaranga menshi.

Tom Cruise yamamaye cyane mu bice bitandukanye nanubu bigisohoka bya filime "Mission Impossible"
Tom Cruise yamamaye cyane mu bice bitandukanye nanubu bigisohoka bya filime "Mission Impossible"

Kugeza ubu uyu mugabo yashionze sosiyete ye itunganya filime yitwa Cruise/Wagner Productions, nayo igira uruhare runini mu kuzamura ubutunzi bwe.

Tom Cruise abarirwa umutungo ufite agaciro ka miliyoni 600 z’amadolari ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bo muri Hollywood bahembwa menshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gukira ni byiza.Ariko UBUKIRE ntibutubuza kurwara,gusaza no gupfa.Nkuko Yesu yabyerekanye,abakire bazaba muli paradis ni bacye cyane.Kubera ko bibera mu by’isi gusa ntibashake imana. Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga.Ntitwibere gusa mu gushaka iby’isi.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,nubwo aribo bacye nkuko yabyerekanye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka.Soma Yohana 6,umurongo wa 40.Bible isobanura neza ko upfuye yariberaga mu by’isi gusa,biba birangiye atazongera kubaho.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 31-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka