Meghan Markle nasubira gukina filime azahembwa akayabo

Nyuma y’uko Meghan Markle na Prince Harry bavuye mu Bwongereza bakajya gutura muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Meghan wahoze ari umukinnyi wa filime mbere y’uko ashaka mu muryango w’ibwami yiteguye gusubira muri filime. Kuri ubu filime azakinamo azahembwa akayabo.

Mu myaka itandatu Meghan Markle yakinnye mu ruhererekane rwa filime yitwa ‘Suits’ yamugize ikirangirire, muri 2017 yavuye mu mwuga we kugira ngo yite ku nshingano yagize ubwo yakoraga ubukwe n’umwuzukuru w’Umwamikazi w’u Bwongereza Prince Harry.

Kuri ubu ubwo atagifite izo nshingano nk’umwe mu bagize umuryango w’ibwami, ashobora gusubira gukina filime nka mbere.

Abayobora filime batandukanye biteguye guhemba umugore wa Prince Harry akayabo, mu gihe yemeye gukorana n’umwe muri bo nk’uko tubikesha ikinyamakuru Daily Mirror.

Umwe muri aba batunganya filime, Paul Feig, avuga ko abenshi bari kurwanira Meghan, ati “nakwishimira gukorana na we muri imwe muri filime zanjye, ni umuhanga kandi azi ibyo akora”.

Jonathan Shalif, umwe mu bita ku nyungu z’abakinnyi ba filime avuga ko icyo Meghan yakora cyose cyakundwa. Ati “uburyo akunzwe muri Amerika ntibisanzwe, filime yakina iyo ari yo yose buri muntu azashaka kumureba. Aha turi kurebera mu mafaranga ntabwo wabara munsi ya miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika”.

Jonathan akomeza asobanura uko abakinnyi bahembwa, yagize ati “uhembwa bitewe n’uko filime irebwa cyane, ntaho bihurira n’ubuhanga bw’umukinnyi”. Avuga ko iyo Meghan asubira muri filime ya ‘Suits’ yari kuba ari yo filime irebwa kurusha izindi kuri ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka