Karongi: Studio zarizafatiriwe ibikoresho zabisubijwe

Nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi ibiri mu mujyi wa Karongi, polisi yasubije studio zari zafatiriwe ibikoresho kubera gukekwaho gucuruza ibihangano by’abandi nta burenganzira.

Nyuma y’uko abatanze ikirego basanze hari ibihangano byabo biri muri za mudasobwa zabo, ba nyiri ibikoresho baciwe amande; nk’uko bitangazwa n’umukozi w’imwe muri izo studio utashatse kwivuga izina.

Abari baratanze ikirego ari bo Happiness Game Films bo bari bavuze ko uwo bazasangana ibihangano byabo bazamuca amande y’amafaranga ibihumbi 300.

Happiness Game Films bari bamaze icyumweru bari mu iperereza ry’amastudio atubura akanacuruza film zabo azivana kuri DVD akazishyira kuri VCD.

Zimwe muri izo film bavuga ko zatubuwe ni: “Ishyari ni Ishyano”. “Umubyeyi Gito”, na “Iyo mbimenya”.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka