Karongi: Studio eshatu zafunzwe zikekwaho gucuruza ibihangano by’abandi nta burenganzira
Polisi ikorera mu karere ka Karongi yakoze umukwabu utunguranye wo guta muri yombi abacuruza ibihangano by’abahanzi batabifiye uburenganzira maze amasitidiyo atatu arafungwa ndetse n’umuntu umwe atabwa muri yombi.
Ba nyiri ayo ma studio yafunzwe muri uwo mukwabo wabaye ku mugoroba wa tariki 28/06/2012 basabwe kujyana mudasobwa zabo n’ibindi bigendana nazo kuri polisi kugira ngo barebe ko nta bihangano by’abandi birimo.
Uwatawe muri yombi yabanje kunangira yanga ko abashinzwe umutekano batwara ibikoresho bye kuko ngo yari afite akazi kihutirwa yakoreye ubuyobozi bw’akarere ka Karongi biba ngombwa ko polisi imutwara ku ngufu imwambitse amapingu.
Uyu mukwabu ubaye nyuma y’uko ba nyiri sosiyete ikora amafilime yitwa Happiness Game Films ikorera mu mujyi wa Kigali batanze ikirego kuri polisi bavuga ko hari filime zabo zikomeje gucuruzwa hirya no hino mu gihugu kandi amasitidiyo (studio) azicuruza nta burenganzira abifitiye.

Nk’uko bivugwa na Hategekimana Jean Marie ukuriye Happiness Game Films, akaba ari nawe wagejeje ikirego kuri polisi ya Karongi, ngo bari bamaze iminsi bakora iryo perereza mu gihugu hose.
Yagize ati “Twari dusigaje Intara y’Uburengerazuba, ahandi hose twaraharangije. Hano i Karongi, twasabye ko polisi idufasha kureba mu ma studio ko nta mafilime yacu bafite maze iratwenerera kuko twari dufite uruhushya rubitwemerera kandi n’itegeko rirengera ibihangano rikaba rihari.”
Hategekimana akomeza avuga ko filime ze zatubuwe zivanwa kuri DVD zigashyirwa kuri VCD, ubundi zigacuruzwa bitemewe n’amategeko. Zimwe muri zo ni izikurikira: “Ishyari ni Ishyano”. “Umubyeyi Gito” na “Iyo mbimenya”.
Umwe mu bayobozi ba polisi i Karongi yavuze ko bagiye gukora iperereza risesuye mbere yo kwemeza ko abo ba nya ma studio bakora amakosa yo gutubura no kugurisha ibihangano by’abandi, ibyo bita piratage cyangwa piracy mu ndimi z’amahanga.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|