Jack Bauer agiye kongera kugaragara mu gice gishya cya Film “24 Heures Chrono”

Kiefer Sutherland wakinnye muri filimi “24 Heures Chrono” yitwa Jack Bauer agiye kongera kugaragara mu kindi gice gishya cy’iyo filimi cyitwa “24: Live Another Day” nyuma y’imyaka igera kuri ine iyo film ihagaze.

Iyi filimi yakunzwe n’abatari bake mu Rwanda ndetse no ku isi muri rusange barekeye aho gukina ibindi bice byayo mu mwaka wa 2010. Yahagaritswe imaze kugeza ku bice umunani (8 Seasons).

Gusa ariko Kiefer Sutherland avuga iyo filimi igiye kongerwaho ikindi gice (Season) kizaba kigizwe n’uduce 12 (Episodes); nk’uko tubikesha igitangazamakuru cyo muri Canada cyitwa Toronto Sun.

Icyo gice gishya cy’iyo filimi biteganyijwe ko kizatangira kwerekanwa ku mateleviziyo ya Fox and Global ku itariki 05/05/2014.

Kiefer Sutherland avuga ko afite ubwoba bwo gukina muri icyo gice gishya cya “24 Heures Chrono” ngo kuko agomba gukora cyane kugira ngo iyo filimi izasohoke imeze neza nk’uko izayibanjirije zimeze ariko ngo arabyishimira.

Kiefer Sutherland avuga ko igice gishya cya 24 Heures Chrono kizatangira gukinwa mu byumweru bike biri imbere.
Kiefer Sutherland avuga ko igice gishya cya 24 Heures Chrono kizatangira gukinwa mu byumweru bike biri imbere.

“24: Live Another Day” izakinirwa mu mujyi wa London mu Bwongereza. Gahunda yo gutangira kuyikina ngo izatangira mu byumweru bike biri imbere.

Muri iki gice gishya cya filimi “24 Heures Chrono” Jack azaba ari impunzi kandi Chloe bakoranaga bya hafi mu bice byabanje, ntibazaba bumvikana.

Sutherland ndetse n’abazatunganya iyi filimi bavuga ko izanatuma buri wese utararebye ibice umunani byayibanjirije ayireba akabasha kuyibonamo, akamenya ibyo bice bindi uko byagenze.

Uyu mukinnyi wa filimi akomeza avuga ko iyi filimi agiye gukina izamusaba imbaraga nyinshi kurenza izo yagiye akoresha mu yandi mafilimi yakinnye.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka