Ingagi yo mu Birunga izasenyagura umujyi wa New York, muri filime ya The Rock

Icyamamare muri sinema muri Hollywood, Dwayne Johnson “The Rock” yatangiye gukina filime izaba ishingiye ku ngagi zo mu Birunga mu Rwanda.

Nta makuru menshi arashyirwa hanze kuri iyi filime ariko yitezwe na benshi mu bakunzi ba sinema.
Nta makuru menshi arashyirwa hanze kuri iyi filime ariko yitezwe na benshi mu bakunzi ba sinema.

Iyi filime yiswe “Rampage” igaragaza "The Rock" nk’umushakashatsi ku bwoko bw’ibikoko byo mu bwoko bw’ingangi nk’inkende (Primate), wari uhagarariye itsinda rishinzwe kurwanya ubushimusi bw’ingagi mu Rwanda.

Iyo filime igaragaza ko mu kazi ke yaje kugirana ubucuti budasanzwe n’imwe mu ngagi zo mu Birunga yitwa George, ariko yari ifite indwara yo kuba nyamweru.

Muri iyi filime berekanamo uburyo ubucuti bwabo bombi bwaje kurangira bitewe nuko iyo ngagi George yaje kuba ingome kandi inakurana ubugome igashaka kurimbura isi.

Iyo filime igaragaza kandi ko The Rock yakoze ubushakashatsi agasanga hari bamwe mu batarishimiraga imikorere ye bashatse kumukoma mu nkokora, nawe niko gutangira kubahiga.

Ni ukwitega iyo filime hakarebwa niba azashobora gukiza iyo ngagi yatewe imiti, dore ko abo bagizi ba nabi banayiteye mu ngona n’ikirura (Wolf) bagamije ko bigirira nabi abatuye isi.

The Rock aheruka gukina muri filime "San Andreas" nayo yaje gukundwa cyane.
The Rock aheruka gukina muri filime "San Andreas" nayo yaje gukundwa cyane.

Iyi filime yahise ijya ku zitegerejwe cyane ku rwego rw’isi, kubera ubuhanga The Rock amaze kugaragaza mu gukina muri film mu myaka ishize. Rampage yatangiye gukinwa muri uku kwa kane ikazasohoka umwaka utaha tariki 28 Mata 2018.

Iyi Filime ifite ngengo y’imari y’umurengera nubwo itaratangazwa, izagaragaramo ibihangange muri sinema nka Naomi Harris wakinnye muri James Bond: Sky Fall na Spectre.

Hazagaragaramo kandi na Jeffrey Dean Morgan, uzwi muri filime z’uruhererekane “The Walking Dead” ndetse na Malin Akerman uzwi cyane muri filime zisekeje nka “The Heart Break.” The Rock we azwi cyane muri Filme nka San Andreas, Fast and Furious na Moana.

Si ubwa mbere ingagi zo mu Birunga zifashishwa muri filime za Hollywood nubwo akenshi bitamenyekana.

Filime “Rise of the Planet of the Apes” yasohotse mu 2011 ivuga ku nkuru y’ingagi n’inkende zahawe ubwenge bikaza kurangira zigaruriye isi, yakinwe hifashishijwe imyitwarire y’ingagi zo mu Birunga.

Icyo gihe mu Rwanda haje impuguke muri sinema ziturutse Hollywood zimara ukwezi ziga uburyo ingagi zibanamo n’imyitwarire yazo. Ibyo nibyo bahereyeho bazikinisha muri iyi filime iza kwamamara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hari niyigeze ikinwa muri za 90 Sembagare ex mayor burera nawe akinamo na Nyiramacibiri nayo yafashe umwabya ukomeye kurwego rwisi

wade yanditse ku itariki ya: 21-07-2017  →  Musubize

bajye baza gukinira mu Rwanda

h yanditse ku itariki ya: 30-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka